
Rudolph Ingram Junior ufite akabyiniriro ka Blaze, ubu ni we mwana uzi kwiruka nyuma yo guca agahigo akirunkanka amasegenda 13.48 muri metero 100. Iri ni irushanwa ryahuzaga abana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu minsi ishize.
Uyu mwana yatangiye kwiruka afite imyaka ine nyuma yo kureba irushanwa rya Olympique. Iki gihe yari yajyanye na se, Ingram Senior. Ikizere cye cyose yakigize nyuma yo kubona uburyo abandi birukamo.
“Namuha ibikoresho byose bikenewe kugira ngo abe umuntu udasanzwe. Uyu ni umwana wange, kandi nterwa ishema n’ibikorwa bye. Ntabwo nkunda kubivuga ariko numva ko ari umwe muri miliyoni y’abana” Aya ni amagambo Rudolph Ingram Sr yatangarije ABC News.
Icyakoze uyu mwana afite n’indoto zo gukina umupira w’amaguru kuko na byo arabishoboye.

Ibitangazamakuru byinshi biratangaza ko uyu mwana nakomereza kuri uyu muvuduko, azaca agahigo Usain Bolt yari afite. Uyu mugabo wo mu gihugu cya Jamaica yirutse metero 100 mu masegonda 9.69.