Kwizera wakoze ubukwe na Mukaperezida umurusha imyaka 27 yongeye gufungwa azira gusambanya umwana

Kwizera Evariste w’imyaka 21 uheruka gukora ubukwe agasezerana na Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 y’amavuko, ubu nanone ari mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha aho yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure. Yari yafunguwe mu minsi ishize ariko habonetse ibimenyetso bituma akomeza gukurikiranwa.

Kwizera Evariste na Mukaperezida bari bamaze amezi macye bakoze ubukwe, dore ko tariki 31 Mutarama 2019 ari bwo basezeraniye mu murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana, ubukwe bw’aba bombi bukaba bwararanzwe n’udushya twinshi ndetse n’ibitwenge ku bantu benshi cyane bari babutashye. Ni ubukwe kandi abatari bacye bakunze kutavugaho rumwe, aho bamwe banavugaga ko Kwizera azajya ata umugore we akajya kwishakira abandi bakobwa bakiri bato.

Mu minsi ishize nibwo twabagezagaho inkuru ivuga ko Kwizera yari yatawe muri yombi azira ko hari umwana w’umukobwa w’imyaka 15 yashinjwaga ko yaba yarasambanyije akanamutera inda.

Icyo gihe, Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, yahamirije ikinyamakuru Ukwezi ko Kwizera Evariste afungiwe i Kigabiro akurikiranyweho icyo cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa w’imyaka 15. Yagize ati: “Nibyo arimo arakurikiranwa kuri icyo cyaha. Afungiwe kuri station ya Kigabiro.”

Hashize igihe gito arafungurwa, hanyuma atangaza mu bitangazamakuru ko arengana ndetse ko yari yagambaniwe ariko ubu amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi ni uko Kwizera yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyo cyaha ndetse byanahamijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha. Umuvugizi w’uru rwego Mbabazi Modeste, mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi ati: “Icyaha yari akurikiranyweho n’ubu nicyo agikurikiranyweho. Habonetse ibimenyetso bishya bituma akomeza gukurikiranwa.”

Ingingo y’133 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usambanya umwana, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) ariko mu gihe byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Kamwe mu dushya twabaye mu bukwe bwa Mukaperezida na Kwizera, harimo nko kuba umukobwa wa Mukaperezida ufite imyaka 31, yaravuze ko adashaka ko nyina yasezerana na Kwizera Evariste ivangamutungo rusange kuko ngo imitungo afite ari iya se. Ibi byakuruye impaka ndende ahabereye aya masezerano, Mukaperezida n’umugabo we biyemeza ko nta kabuza bagomba gusezerana ivangamutungo rusange n’umurenge urabimwemerera.

Uyu ni umukobwa wa Mukaperezida ubwo yasabaga ko batasezerana ivangamutungo rusange

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *