
Mico The Best ni umwe mu bahanzi mu Rwanda bakunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat mu minsi ishize nibwo yatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya igituntu aho yateganyaga kuzeguruka igihugu mu bitaramo byo kurwanya iyo ndawra atiko kugeza ubu yamaze guhagarika ibyo bitaramo kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi muri iyi minsi.
Tariki 23 Mutarama 2020, nibwo Mico yamuritse ku mugaragaro gahunda yo kurwanya igituntu yiswe ‘Friend to Friend Campaign’, urwo rugamba akaba arufatanyije n’inzu imufasha gutunganya umuziki we ya KIKAC hamwe n’ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa.
Ubwo yatangizaga ubwo Mico yatangizaga ubwo bukangurambaga yavuze ko ko igitekerezo cyo kurwanya iyo ndwara yagikuye mu nama yitabiriye ikivugaho, kuko yasanze hari abantu benshi batazi ibyayo, yiyemeza gukangurira abantu kuyirinda.

Uhujimfura Claude uhagarariye KIKAC yadutangarije ibitaramo bisaga bitanu bateganyaga gukorera mu rutrere dutandukanye mu gihugu babaye babihagaritse ko ubu icyo bagiye gukora ari ukwifatanya n’abandi bagakangurira abantu kwirinda Coronavirus yahangayikishije benshi.
Ati “ Ibitaramo byacu byo kurwanya igituntu twabisubitse kubera Coronavirus, ubu ni ugufatanya n’abandi tugashishikariza abantu kwirinda. Tuzajya tubikora mu buryo bwa online cyangwa tujye mu itangazamakuru gutanga ubutumwa.”
Avuga ko ibyo bitaramo basubitse bizakorwa ari uko iyi ndwara yabonewe umuti cyangwa itagihangayikishije Isi.

Ibitaramo bya mbere byari byarabaye basigaje ahantu hake harimo “Nyagatare, Rwamagana, Rubavu, Musanze na Huye.”
Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Mico The Best yari butangire ibitaramo bizenguruka u Rwanda byo kurwanya igituntu no gushishikariza abaturage ku kirinda.