Mimi, umukunzi wa Meddy yasoje amasomo ya Kaminuza (Amafoto)

Mimi Mehfra, umukunzi wa Meddy ari mu banyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza Naveen Jindal School of Management – UT Dallas yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa kuri uyu wa kane tariki 21 Gicurasi 2020 nibwo yatangaje ko yasoje amasomo ye muri iyi Kaminuza yashinzwe mu 1969 na Cecil Green, K. Erik Jonsson ndetse na McDermott. 

Yasohoye amafoto amugaragaza mu bwishimo by’ikirenga ku bw’intambwe ikomeye yateye mu buzima, ashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rwe rw’amasomo.

Mimi yavuze ko imyaka ishize yahuzaga inshingano zo kwiga no kwita ku kazi ke ka buri munsi, ariko ko Imana yabimufashijemo, arashima.

Ati “Imyaka yose yashize yari ikintu gikomeye, yarimo ibyiza n’ibibi. Amasaha menshi y’amajoro hanyuma nkabyukira mu kazi gusa byose byanteye gukomeza, ndabishimira Imana.”

Uyu mukobwa yavuze ko kwiga bituma umuntu yoroherwa no kuyobora, akigobotora, akisanzura. Avuga ko iyi wize ‘ibyo wishimiye ntubyibagirwa’.

Yashimangiye ko icy’ingezi mu buzima ari ukubaho uri indacyemwa kandi ufite umutima ucyeye.

Avuga ko adasoje amashuri ahubwo ko ari bwo agitangira urugendo rwo gukarishya ubumenyi.

Ati “Ubuzima bwawe n’iyo nkuru yawe, bikaba urugendo rw’ubuzima bikugeza ku ntego zawe. Komera urugire umurava, kora byose biguha ibyishimo, umuntu wese muhura hari icyo wamwigiraho gishya utari uzi.”

Inshuti ze za hafi nk’umuhanzi Kavuyo, umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro n’abandi bamwifurije ibyiza byinshi Imana itanga.

Umukunzi we, Meddy yamubwiye ko vuba bazakoresha ibirori byo kwishimira iyi ntera agezeho.

Iyi Kaminuza yatanze impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri ku banyeshuri 45 mu 1970, hari ku nshuro ya mbere ishyira abanyeshuri ku isoko.

Ubu yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barenga 27,500. Iyi Kaminuza mu 2018, yari ifite abanyeshuri 9,257.

Meddy yateguje umukunzi we ko bazakora ibirori byo kwishimira iyi mpamyabumenyi yahawe

Mimi ukomoka muri Ethiopia akaba umukunzi wa Meddy yasoje Kaminuza

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *