Miss Nimwiza Meghan yatangiye igikorwa cyo gufasha abana bafite imirire mibi i Nyamagabe

Miss Rwanda 2019 kuri uyu munsi uri mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe aho yagiye gutangiza igikorwa cyo gufata abana 50 bafite ikibazo cy’imirire mibi bari mu cyiciro gitukura aho biteganyijwe kubafasha kugeza bakize burundu ndetse bakanigisha imiryango yabo kugira imirire myiza.

Ni gahunda miss Rwanda 2019 yiyemeje gukora afatanyije na Africa improved food, umufatanyabikorwa w’irushanwa rya miss Rwanda muri gahunda y’irushanwa rya miss Rwanda ryatangije ryo gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa babo mu bikorwa bakora byateza imbere abanyarwanda muri rusange.

Ni igikorwa cyatangiye ku masaha ya saa tanu za mu gitondo, aho kitabiriwe n’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa ba miss  Rwanda.

Nimwiza Meghan azafasha aba bana kwitabwaho afatanyije n’intara y’Amajyepfo kuva bavuye mu cyiciro cy’umutuku bakagera ku cyiciro cy’icyatsi, bifashisha bimwe mu bikorwa bya Africa improved food basanzwe bazi nk’ifu ya nutria-toto na nutria-mama n’izindi.

Aba bana 50 bazitabwaho ndetse bakurikiranwe, aho inzobere mu bijyanye n’imirire zivuga ko mu mezi macye aba bana bazaba bamaze gusubira ku murongo ariko icy’ingenzi akaba ari ukwigisha ababyeyi kugira imirire myiza irambe.

Mu ijambo rya Nyampinga w’U Rwanda 2019 Nimwiza Meghane yavuze ko kuba nyampinga bidafite icyo bimariye abakugize miss ntacyo by’aba bimaze akaba ariyo mpanvu ijoro n’amanywa baba batekereza icyo bakorera abanyarwanda mu bushobozi buke bafite.

Yagize ati: “aba bana nibo ejo hazaza, bazavamo abayobozi beza; abaganga; abacuruzi….” akomeza avuga ko mu kubereka abana atabonye gusa ko bafite ikibazo cy’imirire mibi, yanabonye abayobozi b’ejo hazaza; yababonyemo abaganga bakomeye; abazafasha igihugu mu iterambere mu bice byose bigize igihugu.

Yakomeje avuga ko ibi atabigeraho wenyine na Africa improved food imufasha kubona ibiribwa, ahubwo bazabigeraho kubufatanye na buri wese cyane cyane ababyeyi babo, aho yabasabye gukomeza kubungabunga imirire myiza bibuka ko baba barerera igihugu ndetse ko na gahunda ya leta ibivuga neza ko ari ukurandura atari ukugerageza.

Ibi bikorwa byose bikorwa mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya leta yo kurandura imirire mibi nk’uko byemejwe na Mayor w’akarere ka Nyamagabe Uwamahoro waruhagarariye umuyobozi w’intara y’Amajyepfo warutegerejwe nk’umushyitsi mukuru ariko utabonetse kubera izindi nshingano.

Uwamahoro yatangiye ashimira Nyampinga n’abafatanyabikorwa be kubw’icy’igikorwa ndetse anahamya ko iki ari igisobanuro cyiza cya Nyampinga ukwiriye U Rwanda, kuko Nyampinga wita ku bantu, utekereza akanashyira imbere ibiteza imbere igihugu, nibyo bikwiriye.

Yagize ati: “imirire mibi kenshi hari n’aho usanga iterwa no kutamenya ndetse n’uburangare, rimwe na rimwe bityo kwigisha bigomba guhoraho kandi nk’ubuyobozi tubishyize imbere.”

Yakomeje ashimira miss watekereje iki gikorwa ndetse anamwizeza kumuba hafi muri uru rugendo kandi rwose icyiza ntawutagishyigikira; yizere ubufatanye cyane.

Umuyobozi wa africa improved food prosper ndizeye yijeje abari aho bose ko ntakindi kibaraje inshinga kitari uguharanira ko abanyarwanda bagira ubuzima bwiza.

Yagize ati: “aba bana ndetse n’abatari aha ni U Rwanda rw’ejo, bagomba kwitabwaho mu buryo bwose bushoboka kandi birashoboka kuko igihugu cyarabihagurukiye ndetse natwe nk’abafatanyabikorwa bacyo niyo ntego.”

Ababyeyi bafite abana bari gukurikiranwa muri ino gahunda ntibahishe amarangamutima yabo, kuko ibyishimo bafite babisangije abaraho, aho benshi bemeje ko amahirwe bagize batazayapfusha ubusa.

Irene Mukarukondo ufite umwana washyizwe muri iyi gahunda, yagize ati: “mbabwije ukuri nari nihebye ariko umwana wanjye nava hano muri iki cyiciro nzakomerezaho kuko amasomo maze kubona azamfasha cyane kandi noneho aya masomo yongeyeho ibi bintu twahawe birihagije ku ntunga, byanze bikunze imirire myiza igihe kubarizwa iwanjye.”

 Musabyimana marie jose nawe ufite umwana washyizwe muriyi gahunda, yagize ati: “ibi bari kugenda bansobanurira narimbifite mu rugo ariko nyine simenye icyo nkora rimwe na rimwe nkumva ko ubwo ahaze bihagije ariko nkabona biragenda gutya; hari n’igihe nagize ngo baramuroze ariko ndafatanya na miss iki kintu ndakirwanya pe.”

Meghan asanganwe umushinga wo gufasha urubyiruko kwinjira mu buhinzi buteye imbere, abakiri bato bakihangira imirimo kandi n’u Rwanda rukagira abashoramari bakiri bato b’abahinzi, ibi bikagira aho bihurira cyane n’imirire y’abana yiyemeje gutangira gufasha kuva mu cyiciro cy’abagaragarwaho imirire mibi.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *