
Mu gihe mu Rwanda ibikorwa bijyanye n’ubukerarugendo bikomeje gutera imbere ari nako Leta isaba urubyiruko gukomeza kwihangira umurimo mu rwego rwo kwiteza imbere mu iterambere rirambye n’muri urwo rwego mu rwanda hagiye gutangira urubuga rwa www.triprwanda.rw mu rwego rwo gufasha abanyarwanda n’abanyamahanga kubona serivise zo kugura amatike y’indege , aya bus zikorera mu gihugu hagati ,gufasha abakerarugendo mu bikorwa bagirira mu Rwanda .
Mu kiganiro na Iradukunda Olivie, Hirwa Mursali bamwe mu bashinze urwo rubuga yadutangarije ko batekereje gushing urwo rubuga mu rwego rwo korohereza abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda uburyo bajya bigurira amatike yaba ayi ndege ,ayimodoka zijya mu ntara na handi mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ndetse no kubashakira amahoteri ni bindi byinshi bifite aho bihuriye n’umukerarugendo batarinze kujya gutonda imirongo ku biro .
Yakomeje avuga ko yizera ko urubuga rwabo ruzorohereza benshi kuko kugeza ubu bamaze kurushyira muri telefoni zigendanwa aho umuntu ashobora gukora ibyo byose dukora atarinze kuva mu rugo aho ashobora kwishyura ibyo yifuza atavuye mu rugo .
Iradukunda Olivie umwe mu bashinze Rwanda Trip Hirwa Mursali ni Umwe mu bayobozi ba Rwanda Trip
Uwifuza gukoresha uru rubuga ashobora kujya kuri www.rwandatrip.rw cya ugashaka uburyo buzwi nka Download ya Application yabo kuri telefoni yawe ngendenanwa ukoresheje ijambo Triprwanda maze ukigurira icyo ukeneye .
Kandav hano uhite ubona uko udownloading applicatio ya Rwanda Trip
https://play.google.com/store/apps/details?id=com.triprwanda