Muchoma iteka iyo atekereje kuri Karasira Clarisse abura Ibitotsi

Nizeyimana Didier uzwi kw’izina ry’ubuhanzi rya Muchoma yamenyekanaye cyane  mu ndirimbo nka  Sarah”, ‘Mademu Waleo” ,”Sikutaki” ,”Asante” ,”My love, Ubuhamya  n’mizindi nyinshi. Kuri ubu uyu musore uri mu biruhuko mu Rwanda aho  ytaje kurangiza iishinga ye gusa  yakomoje ku muhanzikazi Karasira Clarisse .

Uyu musore wishimira intambwe amaze gutera mu buzima, yavukiye mu bibazo by’urusobe, aba mayibobo mu Rwanda, Uganda na Kenya aho yavuye ajya muri Amerika.

Muchoma w’imyaka 27 y’amavuko, yavutse ku itariki ya 28 Ugushyingo 1988. Iwabo ni mu Karere ka Rubavu ahitwa i Rwerere, avuga ko ubuzima yabayemo kuva akivuka “ari nk’inzira y’umusaraba wamugoye cyane”.

Ati “Nabayeho ubuzima bubi cyane, iwacu turi abana barindwi, mfite mama gusa kuko Data yadutaye nkiri muto. Byagoye mama cyane kuturera, ni nacyo cyatumye mba mayibobo.” Ariko ubu ndishimira ibyo maze kugera mu buzima bwanjye na barumuna banjye .

Uyu musore ukunda kurangwa no  gutera urwenya ubwo yageraga  mu Rwanda yatangarije  kimwe mu bitangazamakuru bikora imyidagaduro  ko uyu mwaka yifuje kuza mu Rwanda mw’Ibanga rikomeye  aho yazanywe no kurangiza umushinga afite ku gisenyi aho avuka wo kurangiza Inzu arimo kubaka .

Muri icyo kiganiro  Muchoma yagarutse ku buzima bwe bwo mu bwana Uyu muhanzi avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2008, icyo gihe yari mayibobo muri Kenya. Yabaye mayibobo iwabo i Rubavu, abivamo by’igihe gito ajya gukora akazi ko mu rugo i Huye naho ntiyahamara kabiri asubira ku muhanda kubera uburyo yatotezwaga na nyirabuja.

Ati “Nigeze kurwara amavunja mu ntoki no mu birenge nkajya nanirwa kugenda, mba umukozi mu rugo rw’umuntu nta mafaranga mpembwa ahubwo ari ukugirango mbone uko nabaho. Ni mama wantanze kugira ngo inzara ntizatwicire mu nzu twese, kuba umukozi birandambira mpitamo kujya ku muhanda ntunzwe no kwirirwa ntoragura amakara y’amacenga batekesheje cyangwa udupulastike mu kimoteri, kugirango mbonemo icyo ndya.”

Ibibazo byatumye ajya gushakira ubuzima muri Uganda, gusa kugerayo nabyo byari ihurizo.

Ati “Nakoraga mu rugo rw’umusirikare, umugore we yaranyangaga cyane Ashobora kuba yarakekaga ko ndi umwana w’umugabo we. Yarananije bituma nsubira ku muhanda, ntabwo nari kujya i Gisenyi gutera mama ibibazo.”

Iyo asobanura uko yageze muri mayibobo zo muri Uganda, agira ati “Uwamvanye mu Rwanda yambeshye ko agiye kumpa akazi, nagezeyo nsanga ni ibindi yashakaga ntavuga mu itangazamakuru.”

Nyuma yo gutangaza bimwe mu buzima bwe  Uyu Musore yagarutse ku bijyanye n’urukundo aho yabajijwe ko biri kuvugwa ko  yaba yarakunze umuhanzikazi Clarisse Karasira uri kuzamuka cyane muri iyi minsi mu njyana ya Gakondo .

Muchoma aseka Cyane yagize ati “ Man si Nkubeshye uriya mukobwa n’uwibihe byose ku buryo bigeze aho abura ibitotsi kubera kumutekerezaho .

Abajijwe  kimwe mu bintu byatumye yumva amukunze  yagize ati  “ Clarisse sinarimuzi  cyane ariko  ubwo yumvaga indirimbo ye ya mbere yahise  amubonamo ubuhanga ndetse n’ijwi ridasanzwe, ibintu byatumye ashaka kumumenya neza agenda areba Ibiganiro agirana n’Itangazamakuru uko asubiza  ngo ahita umubona umwari ubereye urugo .

Ku bijyane no kuba bari bahura cyangwa bari bavugana Muchoma yasubije ko afite numeroye ariko bitarashoboka ko  bahura ngo baganire  ariko akaba afite icyizere cy’uko ubwo ari mu Rwanda  bazahura bakaganira  birambuye.

Mu gusoza  Yagize ati Reka mbabwize ukuri kose “ Uriya mukobwa  namukundiye ibintu byose namubonyeho harimo , Uko yambara, aririmba  mbega yujuje imico y’Umunyarwandakazi .

Tubibutse  Ko uyu muhanzi ubu afite indirimbo nshya  yashyize hanze yise Ibihe byose yakoranye n’Umuraperi Khalfan  ikaba yarakorewe muri country Records  naba Producers 2  Nizbeats na Iyzo Pro .

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *