
Umuhanzi kazi Oda Paccy nyuma yo gushyira hanze ifoto yamamaza indirimbo ye nshya yise Ibyatsi ntivugweho rumwe na benshi , umuyobozi w’Itorero ry’u Rwanda Hon Edouard Bamporiki yasohoye itangazo rivuga ko umuhanzi Uzabumwana Oda Paccy watojwe agahabwa izina ry’Indatabigwi yambuwe ubu butore kubera imyitwarire ye
Muri iri tangazo ryavuye mu buyobozi bukuru bw’itorero ry’u Rwanda riragira riti “ ku bubasha ahabwa n’umutoza w’ikirenga wandagije Itorero ; ndamenyesha abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry’indatabigwi mu cyiciro cya kabiri Uzamberumwana Oda Paccy ;yambuwe ubutore kubera imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore
Nyuma yo kumenya ibyiyo baruwa umuhanzikazi Oda paccy yagize icyo ayivugaho aho yagize ati “nanjye mbyumvise gutyo ko nambuwe ubutore kandi iyo umuntu akoze ikosa ararimenyeshwa ariko kuba Hon Bamporiki yawufashe njye nta byinshi nawuvugaho buriya azi impamvu yawufashe .
Yakomeje agira ati “ nzi icyo nagiriye mu itorero, nzi nibyo natojwe ku buryo ntashobora kubura ubutumwa bwiza natanga mu banyarwanda ndetse n’igihugu cyanjye.
Njye ndi intore ku mutima kuko nzi icyo nagiriye mu itorero, ibintu bye {Hon Bamporiki} sinabona icyo mbivugaho, ndi intore kuri njyewe nzi icyo natojwe nzi n’ubutumwa ngomba gutanga ku banyarwanda n’igihugu.
o Atari ubwa mbere uyu muhanzikazi Oda paccy avuzweho gukoresha amafoto benshi bita ayu rukozasoni .nubwo we ku ruhande rwe iteka avuga ko nta kibi aba agamije