
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo rusange ku munsi umaze kumenyerwa nka Car Free Day, iba kabiri mu kwezi ikitabirwa n’abantu b’ingeri zose.
Iyi gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali muri Gicurasi 2016 mu rwego rwo gufasha abawutuye kugira ubuzima bwiza, bakagira aho bahurira bagakora siporo, bagapimwa indwara zitandura bagahabwa n’inama z’uko bazirinda.
Mu Ukuboza 2017 Perezida Kagame yatanze igitekerezo cy’uko iyi siporo yari ngaruka kwezi, yakongererwa amasaha kugira ngo irusheho gutanga umusanzu mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza. Ubuyobozi bwahise bufata icyemezo ko ’Car Free Day’ izajya iba kabiri, ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi.
Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame yitabiriye iyi siporo anyonga igare, ndetse yifatanya n’abandi mu myitozo ngororamubiri imaze kumenyerwa ibera ku mbuga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, ku Kimihurura.
Madamu Jeannette Kagame we yitabiriye Car Free Day ari kumwe n’abanyeshuri, ababyeyi n’abarangije amasomo muri Green Hills Academy, yateguye urugendo rugamije guteza imbere imibereho myiza mu Banyarwanda, rwahawe insanganyamatsiko igaragaza ko buhoro buhoro bashobora kubigeraho, igira iti ’’Step by Step to a Healthy Community”.
Muri Werurwe uyu mwaka Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwongereye ahabera iyi siporo, buri karere kagize Umujyi wa Kigali kagenerwa ahantu abaturage bahurira hagamijwe korohereza abagorwaga no kugera ku Kimihurura.
Ubu iyi siporo rusange mu Karere ka Kicukiro ibera ku Kibuga cya IPRC, muri Nyarugenge ikabera ku Kimisagara kuri Maison des Jeunes, abo mu Karere ka Gasabo bagakoresha ikibuga cy’umupira w’amaguru cya ULK ku Gisozi.
Amafoto village urugwiro