Riderman na Bruce Melody bashyize hanze Indirimbo “ikinyarwanda “ivuga ku mvugo zikigihe

Riderman ni umwe mu baraperi bakomeye ndetse bamaze igihe muri muzika y’u Rwanda, uyu muhanzi muri iyi ari kumvikana mu ndirimbo zinyuranye na Bruce Melody ndetse kenshi indirimbo aba bombi bahuriyemo zikaba zaragiye zikundwa kimwe mu bituma bakomeza gukorana cyane ko aba ari nabahanzi bagezweho cyane hano mu Rwanda.

Nkuko Riderman abisobanura muri iyi ndirimbo ngo indimi zikoreshwa ku Isi zihindagurika bitewe n’umuvuduko w’uyu mubumbe, aha uyu muraperi akaba yahise atangira kuririmba amwe mu magambo akoreshwa n’urubyiruko muri iyi yiganjemo ayo bashobora kuganira waba utaba mu isi y’urubyiryuko cyane rwo mu mujyi ukaba utabasha gusobanukirwa ibyo bavuze.

Ikinyarwanda ni indirimbo ya kane aba bahanzi bahuriyemo mu gihe gito gishize dore ko mu minsi ishize batangiye bakorana indirimbo bise ‘wancitse vuba’, nyuma basubiranamo iyo bise ‘Urugamba’ ariko kandi aba bahanzi baherutse no guhurira mu ndirimbo yitwa ‘Ntakibazo’ ya Urban Boys gusa bar mu batumye iyi ndirimbo iryoha. kuri ubu rero Riderman na Bruce Melody bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Ikinyarwanda’.

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *