Riderman , Queen Cha, Jay Polly, Social Mula, Safi Madiba bataramiye i musanze – MTN Izihirwe

Hafashimana Elias ukomoka mu Karere ka Burera, Umurenge wa Cyeru, Akagari ka Butare, yabaye umunyamahirwe wegukanye igihembo cya miliyoni yahawe na MTN muri gahunda yayo ya MTN Izihirwe.

Ni igihembo yashyikirijwe kuri uyu wa 29 Ugushingo 2019, mu gitaramo cyabereye mu Karere ka Musanze muri Stade Ubworoherane.

Poromosiyo nshya ya ‘Izihirwe’ yatangijwe kuwa 21 Ukwakira 2019, mu rwego kwishimana n’abakiriya ba MTN Rwanda, aho abanyamahirwe bazajya batsindira ibihembo birimo inka, telefoni, amatike yo kureba cinema, megabayiti za murandasi, amakarita yo guhamagara n’amafaranga angana na miliyoni imwe y’u Rwanda.

Kwinjira muri iyi poromosition ni ugushyira application ya MyMTN muri telefoni cyangwa ukandika *140*6# ubundi ukinjira mu banyamahirwe bazajya batsindira ibihembo buri munsi, buri cyumweru na buri kwezi. Ikindi nuko kwinjira unyuze muri izi nzira bizajya bigufasha kumenya amanota umaze kugira.

Hafashimana watsindiye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda asanzwe akora ibikorwa by’ubucuruzi. Mu byishimo byinshi aseka, yavuze ko yishimiye iki gihembo abonye agikesha simukadi ya MTN no gukoresha serivise za Mobile Money.

Ati “Ndishimye cyane bitavugwa kuba mbonye iki gihembo kingana na Miliyoni mpawe na MTN, nta kindi bisaba usibye gukoresha simukadi yayo naguze, ubundi ibanga riba gukoresha cyane serivise za Mobile Money, icyo nkoze cyose ku mafaranga niyo nakoreshaga, numvise muri MTN bambwiye ko natsindiye miliyoni numva ntazayibona, ariko ubu ndi nayo ndishimye pe”.

bahawe amahirwe yo kujya mu kazu kuyora amafaranga

Hafashimana akomeza avuga ko aya mafaranga azamufasha kwagura ibikorwa bye by’ubucuruzi, akanasaba bagenzi be bakoresha MTN kuyizera bagakoresha serivise zayo cyane iya Mobile Money, kuko ariho yakuye iki gihembo ahawe.

Umukozi mu kigo cy’itumanaho cya MTN Rwana, ushinzwe ibikorwa byayo, Dusabe Rosine, avuga ko iki gikorwa kiba kigamije gushimira abakiriya babo, anabizeza ko bazakomeza gukorana neza kandi ko batazabatenguha.

Ati “Iki gikorwa cya MTN Izihirwe gihuzwa n’igitaramo cya MTN Izihirwe na muzika, aho duhemba umunyamahirwe umwe, kiba kigamije gushimira abafatanyabikorwa bacu. Turabasaba gukomeza gukorana natwe kuko nta kindi bisaba ni ukuba utunze simukadi yacu, natwe ntituzabatenguha icyo tubemereye nta kabuza bazakibona”.

Jay Polly yashimishije abafana

Igitaramo cya MTN Izihirwe na Muzika cyitabiriwe n’abahanzi nyarwanda batandukanye kandi bakunzwe barimo Jay Polly, Social Moula, Queen Cha, Riderman, Safi n’abandi bahanzi bakomoka mu Karere ka Musanze.

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *