Supersexy yatangaje ko Imyaka 5 abana n’umugabo we yayigiyemo byinshi

Supersexy Nana, umwe mu banyarwandakazi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe yaciye amarenga ku ndunduro y’umubano we n’umugabo w’Umunyamerika bari bamaze igihe barushinze. Icyakora umugabo kuri ubu akomeje gusaba imbabazi z’amakosa yakoze nubwo batayatangaje.

Ubusanzwe yitwa Hyacinthe Weber wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy Nana, yashakanye n’umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza. Kuri ubu atuye muri Amerika aho abanan’umugabo we mu mujyi wa Appleton muri Leta ya Wisconsin, uyu mugore kuri ubu yacuiye amarenga ko mu rugo rwe ishyamba atari ryeru.

Yabitangarije kuri Instagram ye, yanditseho amagambo agaragaza ko yari arambiwe urushako, yerekana ko nta mpeta n’imwe ikiri ku kiganza cye, ashimangira ko yari amaze igihe bimuremereye ku mutima. Supersexy Nana ntiyigeze yerura impamvu nyirizina yatumye ashwana n’umugabo we. Mu magambo ye uyu mukobwa yagize ati”Kurira nta kibazo mu gihe biri ngombwa. Ariko ugomba guhagarara vuba na bwangu, hanyuma ugafata umwanzuro ku cyo gukora.”

Yongeye ati “Ndi guhisha ibyo niyumvamo ariko naniwe guhisha ibiri mu ntekerezo zanjye. Ndambiwe uru rugo.” Yabishimangiye mu buryo bw’amashusho atiyerekana avuga ko amaso ye yabyimbye, mu ijwi rye yemeza ko nta wamwamwinjiriye muri konti noneho, kandi ibyo avuga atari ibihuha nubwo nta byinshi ari butangaze.

Nyuma y’akanya gato umugabo w’uyu mugore nawe abinyujije kuri Instagram yashyizeho ubutumwa busaba imbabazi umukunzi we bigaragara ko yamuhemukiye ndetse anemera ikosa. Amakuru aturuka muri Amerika ni uko ibi atari ibintu bishya kuko no mu mwaka wa 2018 nabwo yaciye amarenga yo gutandukana nubwo bitatinze bahita biyunga uruo rurongera ruraryoha.

Mu minsi ishize nibwo umugabo wa Super Sexy yahaye impano y’imodoka umugore we icyakora nyuma y’iminsi mike cyane batangiye kugaragaza ibimenyetso byo gutandukana. Twibukiranye ko Nana Super Sexy kuri ubu agiye kuzuza imyaka itanu ashyingiranywe n’uyu munyamerika babanaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *