
Dr Scientific ni umuhanzi Umaze kumenyekana cya mw’itsinda the Legends aho aribanamo na Mugenzi we King The Winner nubwo muri iyi minsi ari gukoresha ingufu nyinshi ngo asigasire Impano nshya ziri kuzamuka abinyujije mu ihuriro rye yise Economic for African Talent
Ubwo uyu mugabo yaganiraga na Kigalihit mu mpera z’icyumweru gishize yadutangarije byinshi ku mushinga afite wo gusigasira impano nshya ndetse no gufatanya n’ababyeyi gukomeza gushyigikira abana babo bafite Impano zitandukanye kuko izo mpano ni ubukungu bw’Afurika.
iyi kompanyi iharanira ubukungu bw’Abanyafurika mu mpano zabo,ntabwo izibanda cyane ku muziki n’ubwo nawo ufitemo uruhare runini,ahubwo ngo izareba kuri buri mpano umuntu wese yaba afite bityo zitabweho zibyazwe umusaruro ziteze bene zo imbere n’igihugu muri rusange.
Ikindi azibandaho muri ryo huriro rye nukwereka abahanzi bakizamuka ko nibirindi ibiyobyabwenge bizatuma barushaho guhabwa agaciro n’igihugu.

Tubibutse ko uyu muhanzi nyuma yo gukorana indirimbo na Amag The Black,Jay Polly Kuri ubu afite indi ndirimbo nshya hanze yakoranye na Mukadaff bise Nzatuza mu buryo bw’amajwi akab ayadutangarije ko amashusho yayao azagera hanze mu minsi ya vuba.