Ubwirasi, uguhezwa kw’itangazamakuru mu gitaramo cya Tour Du Rwanda cyateguwe na Kina Music

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2019 I Kigali ahazwi nka Car Free Zone habereye igitaramo cyo guherekeza Tour du Rwanda  cyitabiriwe n’abahanzi bagize itsinda rya Kina Music ndetse na Amag The Black.Riderman, Social Mula  na bandi benshi,

Cyo gitaramo cyatangiye kw’isha ya saa Kumi n’imwe n’igice  cyitatabiriwe n’abaturage bensho bo mu mugi wa Kigali kabone ko kwinjira muri icyo gitaramo byari Ubuntu ariko cyaranzwe n’udushya twinshi cyane aho agashya ka mbere bamwe mu banyamakuru  bahejwe ndetse bakanasuzugurwa  n’uwari ushinzwe itangazamakuru n’abahanzi Ishimwe Clement usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Kina Music ari nawe watsindiye iri soko ryo gutegura  ibitaramo byaberaga muri iri rushanwa ry’amagare rimaze iminsi ribera mu Rwanda .

Mu kiganiro na bamwe mu banyamakuru badutangarije  yuko ubwo bageraga ahari kubera ibi bitaramo  berekanye ibyangombwa bibaranga ariko bakaza gusubizwa inyuma n’abashinzwe umutekano  bari bahawe itegeko na Clement ko hari abanyamakuru batarenze  batatu  bagomba kwinjira naho ibindi binyamakuru ngo bitatumiwe bitagomba kwinjira muri icyo gitaramo.

Umwe yagize nahageze kw’isaha ya saa Kumi n’imwe n’igice niteguye  gukora akazi nkuko bisanzwe ariko byaje kurangira nsubijwe inyuma  n’abashinzwe umutekano bambwira ko Clement ushinzwe itangazamakuru yabihanangirije ko hari abanyamakuru batemerewe kwinjira muri icyo gitaramo .

Nubwo icyo bitaramo kitabiriwe  byo mu rwego rwo hejuru byagaragaye ko muri muzika nyarwanda  abanyamakuru bamwe  batagendera mu kwaha kw’amazu afasha abahanzi bakunze guhura n’ikibazo cyo guhutazwa mu kazi kabo kuko ngo baba badahuza  nabo kubera ko izo nzu ziba zifuza kubakoresha ibyo zifuza , ibi bikab ari kimwe mu kibazo gisigaye mu muziki nyarwanda mu gihe abahanzi  n’abanyamakuru batarafata inzira imwe yo guhuriza hamwe bikiri imbogamizi ikomeye cyane .

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *