
Umuyobozi Mukuru w ‘ikigo cy’itumanaho cya Airtel Rwanda Bwana Amit chawla arishimira intambwe ikigo ayobora kimaze kugeraho mu gufatanya n’abanyarwanda kurwanya Icyorezo cya Corona Virus gikomeje kwibasira isi no gutwara abatari bakeya .
Mu ibaruwa uyu muyobozi yageneye abakiliya ba Airtel Rwanda Bwana Amit Chawla yagize ati « Njye ku giti cyanjye ndashaka kugera kure mfatanyije hamwe n’abakiliya bacu ko duhashya icyorezo cya Corona virus gikomeje kudutwara benshi .
Yagize ati kandi ndashaka kubereka neza ibyiringiro byanjye kuri buri muntu wese ,umuryango wawe ndetse n’inshuti duhaka umutekano mu ngo zacu , muri iki gihe bitigeze bibaho mu mateka y’isi , ikindi nuko twese dufatanyije twahagurukira guhindura ibikenewe byo kugira iki cyorezo kidakomeza gufata benshi ,ikindi nuko twakomeza gukurikikiza umurongo ngenderwaho turi guhabwa n’Abayobozi b’igihugu ndetse n’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima
Yakomeje agira ati ndashaka gufata umwanya wo kwongera Gushimangira ubwitange bwa Airtel Rwanda ifite mu rwego rwo gukomeza gukorera abanyarwanda muri Rusange cyane cyane Abakiliya bayo muri ibi ihe bikomeye isi yose irimo .
Amit chawla yagize nanone ati Nkuko abakailiya bacu babizi nyuma y’uko icyo cyorezo cyigereye mu Rwanda inzego za leta zasabye ibigo byose bikorera mu Rwanda ko hari ibyo bagomba guhindura byihuse kugira ngo serivise za Airtel Rwanda zikomeza kugera kuri buri wese nkuko bisanzwe .
Dore zimwe mu ntambwe uyu muyobozi yatangaje ko bamaze gutera ndetse nicyo zizamarira abakiliya ba Airtel Rwanda
Nifuzaga gusangira zimwe mu ntambwe twateye nicyo zisobanura ku mukiliya wacu

- AIRTEL MONEY : ku bijyanye niyo serivise Airtel yakuyeho uburyo bwo kwishyura amafaranga umuntu yoherereza undi muntu , bakuyeho amafaranga umuntu yakatwaga abitsa anabikuza mafaranga kuri konti ye ya bank akoresha ibi bikaba bizakuraho kuba umukiliya yava mu rugo agiye kubikuza kuri ATM
Indi ntambwe bateye nuko abakiliya ba Airtel bose bazaba bafite ubushobozi bwo kubitsa no kubikuza amafaranga yabo guhera kuri 1.500.000 kugera kuri 4.000.000 ku munsi ku amashami ya airtel mu gihugu hose ndetse abacuruzi bose bakazab bafite uburyo bwo kubitsa amafaranga yaboIbi byose bakaba barabikoze bashaka gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bwo kutagendana amafaranga ku mufuka yashyizweho na guverinoma y’u Rwanda .
2) IBICURUZWA : Muri iki gihe abantu benshi bari kwirirwa mu rugo Airtel yashyizeho uburyo bworoheye abakiliya bayo bwo gukoresha uburyo bw’amajwi ndetse na Interineti igezweho kandi yihuta cyane mu gihugu cyose
Bumwe mu buryo bw’ubucuruzi babazaniye harimo Tera Stori iha umukiliya imonota ihagije yo kuganira ku mirongo yose mu Rwanda . ikaguha na Bundles za interineti ziguha urugero runini n’agaciro koroheje mu gihugu , ntibibagiwe na Poromosiyo ya ya Byose Combo Pack aho umukiliya uzajya uyigura azajya abona Interinet yihuta kandi ihendutse, guhamagara ku giciro gito n’ubutumwa bugufi biciye mu ipaki imwe .
Airtel kandi yahaye abanyarwanda uburyo bwo koherezaubutumwa bugufi (SMS) ku buntu kugira ngo bakomeze gushyikirana n’imiryango yabo n’inshuti tutitaye aho bashobora kuba.
Muri iki gihe cyaje gitunguranye cy’icyorezo cya Corona virus cyatumye abantu amamiliyoni basabwa gukorera mu rugo no kwigira airtel yashyizeho uburyo abo bantu bose cyane cyane abanyeshuri bagize ikibazo cyo gukomereza amasomo yabo mu rugo kugira batazatsinda mu minsi itaha bakaba ku bufatanye na Minisiteri y’ikorabuhanga na Minisiteri y’ Uburezi u Rwanda rwabonye uburyo bwo kugera kuri bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kwiga kuri murandasi kugira ngo bifashe abanyeshuri kurushaho gutanga umusaruro biga iyakure kuri uru rubuga : https://elearning.reb.rw/, https://elearning.ur.ac.rw/ https://elearning.rp.ac.rw/
3) SERIVISI :Bitewe nuko itumanaho ari ngombwa, Airtel yakoze ibishoboka byose kugirango serivise zayo zifungure buri munsi kuva 8AM kugeza 3 PM, Ikindi nuko abakozi bayo bakanguriwe byinshi virusi ya COVID-19 kandi bakurikiza amwe mu mabwiriza bahabwa mu rwego rwo kurinda umutekano w’abakiliya mu gihe
Muri make, ibintu bikomeje gukomera kandi bigenda bihinduka dukomeje kwifatanya n’inzobere n’inzego za leta kugirango dukomezekubagezaho serivise nziza uko dushoboye
Mbifurije mwese ubuzima bwiza nizera ko tuzakomeza gukora ibyo mutwifuzaho n’ubwo imbogamizi twese dukomeje guhura nazo nk’igihugu kandi nzi neza ko tuzava muri ibi bihe bikomeye kandi twunze ubumwe.