
Urban Boys itsinda rigizwe na Humble Jizzo na Nizzo Kaboss kuri ubu ryashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Forever’ yasohokanye na ‘Lyrics’ zayo.
Humble Jizzo umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys yatangarije Inyarwanda.com ko mu by’ukuri itsinda ryabo rifite ibikorwa byinshi cyane muri uyu mwaka wa 2019. Yagize ati” Urabona umwaka ushize hari ibintu twari tukirwana no gushyira ku murongo ariko uyu mwaka noneho ni uwo gukora cyane kandi turiteguye. Iyi ni indirimbo yacu ya mbere muri uyu mwaka wa 2019 ariko abakunzi bacu bitege ibikorwa byinshi.”
Humble Jizzo waganiriye na Kigalihit yahamije ko iyi ndirimbo ‘Forever’ yakorewe muri studio ya Urban Record na Producer Holybeat, akaba ari studio y’iri tsinda rya Urban Boys. Humble Jizzo kandi yemereye umunyamakuru waKigalihit ko mu minsi mike bagiye gutangira gufata amashusho y’iyi ndirimbo ku buryo batazatindira abakunzi babo kuyabaha.