Ange-Robert Iraguha, yiyemeje kuzura Reggae mu Rwanda

Ange-Robert Iraguha ni umwe mu  bahanzi bashaka kuzana impinduka mu njyana ya Reggae idakunze kugira abayikora bayishyizeho umutima cyane mu Rwanda.

Uyu muhanzi yavukiye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba. Ni  imfura, akaba umwana umwe ku babyeyi bombi ariko afite abo  bahuje umubyeyi umwe ku mpande zombi.

Yabwiye Kigalihit.rw ko yatangiye kwiyumvamo impano y’umuziki  hagati y’imyaka 11 na 12, bitewe n’indirimbo ya Lucky Dube yitwa “Children in the street” ariko umuhate mu 2008.

Ati “Natangiye kwiyumvamo umuziki mfite imyaka 11-12 bitewe n’indirimbo ya Lucky Dube  “Children in the street”, gusa gushaka kuwukora byaje mu 2008 Lucky Dube amaze kwitaba Imana.”

Avuga ko yahisemo Reggae kuko ari injyana yamufashije mu myitwarire, ati “ Nahisemo injyana ya Reggae kubera ko yamfashije cyane mu myitwarire yanjye, binyuze mu butumwa bwa Lucky Dube.  Ikindi kandi n’injyana ikoreshwa cyane mu gukwirakwiza ubutumwa bw’amahoro, kubahana, urukundo mbona bikenewe cyane muri iyi minsi.”

Uyu musore amaze gushyira hanze indirimbo enye. Ariko iziri gutegurwa anacuranga mu bitaramo bitandukanye yitabira, zigera kuri 15.

Intego ye mu muziki avuga ko ari ugukwirakwiza ubutumwa bwiza, ati “ Intego y’ibanze ni ugukomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza nk’uko abahanzi ba Reggae batubanjirije babitangiye. Ikindi ni uguharanira guhesha ishema umuziki nyarwanda hirya no hino ugakomeza gutera imbere.”

Aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘George’ ihamagararira abantu kurwanya ivangura uko ryaba rimeze kose.

1,090 total views, 6 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *