ZACU TV, shene ya CANAL+ inyuraho seri na filime nyarwanda, yamuritse imishinga mishya inyuranye yo muri 2025, harimo na filime ya Muzika izagaragaramo umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bakunzwe muri iyi minsi.
N’ibirori byabaye tariki 27 Nzeri bikitabirwa n’abantu b’ingenzi zinyuranye, harimo abakinnyi ba filime nyarwanda, abayobozi ba CANAL+ na ZACU TV, ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.
Cédric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe gahunda n’ibiganiro bya ZACU TV, yagaragaje ko muri 2025, ZACU TV ifite gahunda zo gukora imishinga izaba igizwe ahanini n’inkuru z’urubyiruko, ndetse ku nshuro ya mbere mu Rwanda, bakaba bagiye gukora filime na seri ziganjemo inkuru z’umuziki.
Ati “Mu gihe ZACU TV yitegura kwizihiza imyaka ibiri ishize ibayeho, twishimiye ko imishinga inyuranye twamurikiye Abanyarwanda bayikunze. Mu gihe tumurika imishinga y’umwaka mushya, twishimiye ko ku nshuro ya mbere, abakurikira ZACU TV, bazaryoherwa na filime zivuga ku nkuru z’urubyiruko, ndetse na muzika.”
Si ibyo gusa kandi kuko Cédric Pierre-Louis yatangaje ko ZACU TV iherutse gusinyana amasezerano na NBC Universal, imwe muri sitidiyo zikomeye i Hollywood, aho ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda bagiye gukurikira zimwe muri filime zabiciye bigacika hirya no hino ku Isi, 100% ziri mu Kinyarwanda.
Cédric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe gahunda n’ibiganiro bya ZACU TV
Umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, sitidiyo ya CANAL+ GROUP itunganya filime nyarwanda zinyuranye, Wilson MISAGO, yatangaje ko ashimishijwe no kuba seri ya Seburikoko igiye kugaruka by’umwihariko mu ishusho nshya kuri ZACU TV.
Ati “Inshuro nyinshi nagiye mbisabwa n’abantu banyuranye, bambaza niba ntateganya kongera gukora seri ya Seburikoko. Ubu nishimiye ko abakunzi b’iyi seri bagiye kongera kuyibona mu isura nshya kuri ZACU TV, ndetse, ikaba izaba iherekejwe n’indi mishinga inyuranye ZACU Entertainment isanzwe itunganya.”
Umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, Wilson MISAGO
Seri ya Seburikoko igiye kugaruka mu isura nshya kuri ZACU TV
Sophie TCHATCHOUA, umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, yatangaje ko atewe ishema n’intambwe shene ya ZACU TV imaze kugeraho, atangaza ko abakiliya b’iki kigo gicuruza amashusho bakunda kureba cyane ZACU TV, ndetse ko iyi shene yashyizweho kugira ngo irusheho guteza imbere inkuru zakorewe mu Rwanda.
Sophie TCHATCHOUA, umuyobozi wa CANAL+ RWANDA
Sophie yakomeje ashimangira ko abantu badakwiye kugira impungenge zo gucikwa na gahunda ZACU TV, asoza yibutsa abakunzi ba sinema nyarwanda ko imishinga yose ZACU TV imurika, bashobora kuyireba igihe cyose bifashishije APPLICATION CANAL+.
ZACU TV ni shene ubusanzwe iboneka ku miyoboro ya 3, 38 ndetse na 390 kuri dekoderi za CANAL+, kuva ku ifatabuguzi ry’ibihumbi 5,000 RWF rizwi nka ‘IKAZE.’
Aime Abizera, umuyobozi wa CANALBOX ndetse na Birgit Wuthe ushinzwe filime muri Rwanda Development Board (RDB) ni bamwe mu bari bitabiriye ibi birori.
Abakinnyi banyuranye ba filime bari bitabiriye ibi birori