Umukuru w’igihugu cy’ u Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame asanga Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kuba ku rutonde rw’ibihugu bifashwa n’amahanga nyamara yakabaye yihagije cyane ko yigwijeho umutungo kamere benshi badafite.
Ibi Perezida Paul Kagame yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru uzwi nka Mario Nawfall, ubwo yabazwaga icyo ibindi bihugu bya Afurika byabuze kugira ngo bigire umuvuduko mu iterambere nk’uwo igihugu cy’u Rwanda ayobora gifite kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nu gisubizo gitomoye kandi cyuje amarangamutima, umukuru w’Igihugu yamusubije ko ibindi bihugu bya Afurika byo bigenjeje nk’uko u Rwanda rwabigenje, byo bishobora no gukuba uwo muvuduko w’iterambere kuko byo nibura binafite umutungo kamere mwinshi.
Mu magambo ye Perezida Kagame yagize Ati “Abantu ni bamwe ahantu hose. Afurika iracyari inyuma y’indi migabane ariko icyakijije abandi ni cyo cyanakiza Afurika kuko ifite umutungo.” Perezida Kagame kandi yafatiye urugero kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko iki gihugu gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 2,3 n’abaturage barenga miliyoni 100, gifite umutungo mwinshi, ariko ko cyirirwa gisabiriza inkunga.

Ati “Fatira urugero ku gihugu nka RDC. Irakize cyane, cyane. Kubera iki igihugu nka kiriya kigomba gusabiriza? Kubera iki? Ndi kwifashisha ibibazo mu kugusubiza, nkwereka ko birebana na politiki n’imicungire, birebana n’ubunyangamugayo turi kuvugaho.”
Perezida Kagame yasobanuye ko Abanyarwanda, Abanya-Sénégal, Abanye-Congo n’abandi Banyafurika, bafite ubushobozi nk’ubw’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi. Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame ikiryamira iterambere rya RDC, asubiza ko ikibazo ari politiki rusange yo ku Mugabane wa Afurika.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni cyo gihugu gifite amabuye y’agaciro menshi arimo Coltan. Hari andi mabuye nka Zahabu, Gasegereti na Diamant, gusa iracyaza mu myanya y’imbere mu bihugu bikennye ku Isi.
Muri rusange, umutungo kamere wa RDC ubarirwa agaciro ka miliyari ibihumbi 24$, aho iki gihugu kiri mu bifite umutungo kamere mwinshi ku Isi.