Mutabare utazuyaje ashaka ko muryamana gusa yagutinye, numubonana ibi bimenyetso.

Ntukibeshye ngo utekereze ko abahungu aribo bakenera gukora imibonano mpuzabitsina bonyine, N’abakobwa barabyifuza ariko bagapfira imbere bakabasha kubihisha n’ubwo hari ibimenyetso bagaragaza bamwe mu bahungu batamenya.

Ni byiza ko ukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi wawe mwese mwumva mubishaka kuko bizatuma murushaho kuryoherwa cyane ndetse n’umubano wanyu urusheho kwiyongera cyane.

Abantu benshi bakunze kwibaza bati ese nzabwirwa niki ko umukunzi wanjye ashaka imibonano mpuzabitsina atabinyeretse cyangwa se atabimbwiye, nyamara hari igihe usanga abishaka no kukurusha gusa kubera intinyi mwese ntimugire icyo mugeraho

Niba ujya ugira icyifuzo cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’umukunzi wawe gusa ukagira ubwoba, ni byiza ko ubanza ugasobanukirwa neza amarenga yakwereka ko nawe abishaka

Ibi ni bimwe mu bintu bigaragaza umukobwa ushaka imibonano mpuzabitsina.

1. Indoro idasanzwe :

Iyo umukobwa ashaka ko muryanama ntago yabikubwira ahubwo, hari uburyo akoresha bwo kukureba icyoroshye ku buryo nawe iyo muhuje amaso uhita wibwira icyo agamije, abahanga babyita Eye Fucking

2. Uburyo ahumeka ndetse n’uko umutima we urimo gutera :

Ni byiza ko mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina mubanza gukorakorana mu rwego rwo kongera ubushake bw’ibyo mugiye gukora, mu gihe wumvishe umukobwa atangiye guhumeka cyane ndetse n’umutima we ugatera cyane aba ashaka ko muryamana nubwo atabikubwira.

3. Amagambo ye aba atangaje :

Iyo umukobwa yagize irari ryinshi yumva ashaka ko mubonana aba avuga gake arandaga cyane akanacishamo agaseka, ndetse akanavuga amagambo aryohera amatwi y’abagabo harimo nko gutaka

4. Arikorakora ndetse akanakora ku musore :

Umukobwa ushaka ko muryamana aba arimo kugukorakora ndetse na we akajya acishamo akikoraho gake gake, ku buryo uhita ubona icyo agamije.

5. Atangira kukuvuga ibigwi :

Igihe umukobwa yumva ashaka ko muryamana atangira kukureba mu maso cyane, agacishamo agakorakora intoki zawe akakubaza indeshyo yazo cyangwa indeshyo y’ibitugu byawe, ubwo akenshi aba ashaka ko wakuramo umwambaro ukaba wamwereka bimwe mu bice byawe by’umubiri, uramutse ubonye ibi bimenyetso bikubayeho ntakabuza ujye uhita umenya ko ashaka ko muryamana

Buri mukobwa agira uburyo yerekanamo ko ashaka ko muryamana, harimo abikora ku misatsi, abifata ku kananwa, hari abanyunguta iminwa, ndetse hari n’abaseka cyane.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *