Amashirakinyoma ku mpeta yambitswe inkindi Aisha uzwi muri cinema nyarwanda.

Ese koko inkuru y’urukundo rutunguranye rwavuyemo no kwambikana impeta yaba ari iya nyayo? nkuko byibazwa na benshi mu bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda.

Inkuru yatangaje benshi mu bakurikirana imyidagaduro yo mu Rwanda, ni inkuru y’urukundo rutari ruzwi na benshi hagati y’uwitwa Aisha INKINDI ndetse na Muchoma bombi bazwi mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, Ni inkuru yatangiye guhwihwiswa kuva ku mugoroba wo ku wa 18 Werurwe 2025.

Kuri uwo mugoroba amafoto yatangiye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yagaragazaga umukobwa uzwi nka Inkindi Aisha yambitswe impeta na Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma nawe ufite izina riremereye hano mu Rwanda byumwihariko mu myidagaduro.

Nubwo benshi babifashe nk’amabeshyo cyangwa gutwika nkuko bakunze kubivuga mu mvugo z’ubu, Ariko bamwe mu bantu babo ba hafi bakavuga ko aribyo ndetse hasohoka n’amafoto gusa ya terefone. impamvu yo kubikora mu bwiru no kudatanga amafoto ya nyayo ikaba itaramenyekana.

Uyu Inkindi Aisha ni umwe mu bakinnyi ba Cinema bagezweho mu Rwanda ndetse akaba akunze kugaragara muri firime nyinshi zitambuka kuri YouTube zirimo ‘Aisha Comedy’ ye bwite ndetse n’izindi nyinshi.

Aherutse kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo yari yakoresheje avuga ko abasore batari mu Ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba mu Ngabo z’u Rwanda rizwi nka Counter Terrorism Unit (CTU) ari imburamumaro. Yabagereranyije n’ibimonyo n’amagweja.

Iyi mvugo ntiyishimiwe n’abasore biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse nyuma Inkindi yabisabiye imbabazi mu ruhame.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *