Nta mwuga udakiza! Ashobora kwinjiza 10.000 Frw ku munsi mu gutsirita abagana Sauna

Burya ngo nta mwuga udakiza! Hambere aha natemberaga mu Mujyi wa Kigali, umwe mu yifite isuku ku Isi, nkubitana n’umusore w’imyaka 34 ambwira ko atunzwe no ’gutsirita’ abakiliya baba bagiye muri Sauna-Massage kandi abikuramo agatubutse.

Gutsirita cyangwa gupyipyinyura, bimenyerewe cyane mu bice by’ibyaro [birashoboka ko bitangiye gucika], aho abantu wasangaga bamara igihe batoga bikabatera imbyiro. Kuzikura ku mubiri byasabaga ko umuntu yiyambaza mugenzi we akabimufashamo.

Kimwe nanjye, ushobora kwibaza niba ibi bibaho by’umwihariko muri Kigali. Si umugani birahari kandi hari abo bitunze neza nubwo abantu bashobora kubyumva bakabifata nk’umwuga usuzuguritse cyangwa udashoboka.

Rusheshangoga [izina ryahinduwe bitewe n’uko abakoresha be batifuje ko atangaza iby’umwuga we], ni umusore uvuka mu Karere ka Gicumbi wemeza ko amaze imyaka umunani akora akazi ko gutsirita cyangwa gupyipyinyura abantu bagiye muri sauna i Kigali.

Mu kiganiro uyu musore utuye ahitwa mu Miduha mu Murenge wa Nyamirambo, yagiranye na IGIHE, yahishuye ko gukura imbyiro ku mubiri abagiye muri sauna bimutunze ndetse bimaze kumugeza kuri byinshi kuko yanamaze gukuramo inzu y’ibyumba bitatu ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Rusheshangoga akorera umwuga we muri sauna iherereye i Nyamirambo. Avuga ko iyo akuriyeho umuntu imbyiro amwishyura amafaranga 1000 Frw akanashimangira ko iyo byagenze neza atahana agera ku bihumbi 10 Frw ku munsi.

Ati “Iyo umuntu mbimukoreye ampa 1000 Frw kandi biterwa n’uwo ari we kuko hari n’uza akangurira fanta y’ibihumbi bibiri.”

Uyu musore avuga ko ubusanzwe atunzwe no gukora isuku ahakorerwa sauna no kumesa amasume abantu baba bambaye ariko by’umwihariko amafaranga akorera akuriraho abantu imbyiro ari yo amutunze.

Ati “Ibijyanye n’akazi k’isuku nkora mpembwa ibihumbi 30 Frw ku kwezi mu gihe akazi ko gukuriraho abantu imbyiro nshobora no kubona ibihubi 200 Frw ku kwezi bitewe n’abakiliya nabonye.”

Rusheshangoga avuga ko uretse inzu yubatse, aka kazi yamaze kugakuramo inka ebyiri ndetse ubu kuri konti ye amaze kwizigamira agera ku bihumbi 500 Frw abikesha uwo mwuga.

Uyu mwuga si Rusheshangoga ufitiye akamaro gusa kuko iyo yabashije kubona amafaranga menshi agira ayo agenera umukoresha we.

Hari abajya muri Sauna bagakenera ababatsirita bakitabaza Rusheshangoga

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *