Bigoranye Fc Barcelone na PSG zakatishije tike ya 1/2. {Amafoto}

FC Barcelone yatsinzwe na Borussia Dortmund ibitego 3-1 ikomeza muri ½ cya UEFA Champions League ku giteranyo cy’ibitego 5-3, ijyana na Paris Saint-Germain yatsinzwe na Aston Villa ibitego 3-2, gusa igakomeza ku giteranyo cy’ibitego 5-4.

Nyuma y’iminota umunani gusa umukino utangiye, Borussia Dortmund yari yamaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Serhou Guirassy kuri penaliti yari ivuye ku ikosa ryakorewe mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 16, Pascal Gross yashyize mu izamu igitego cya kabiri ariko umusifuzi wo ku ruhande amanika igitambaro, yemeza ko yahawe umupira yaraririye. FC Barcelona yakomeje gushaka intsinzi mu nzira zose, ariko uburyo yakomeje kubona ikabuhusha kugeza amakipe yombi agiye mu karuhuko nta kindi gitego kiraboneka.

Igice cya kabiri kigitangira, abakinnyi ba FC Barcelona y’Umutoza Hansi Flick bagaragaje uguhuzagurika cyane mu bwugarizi biyiviramo gutsindwa ikindi gitego cyinjiye ku munota wa 48, na cyo cyinjijwe na Serhou Guirassy.

Myugariro wa Borussia Dortmund, Ramy Bensebaini, yitsinze igitego ku munota wa 54 w’umukino, nyuma y’umupira wari uhinduwe na Fermín López.

Borussia Dortmund ntiyacitse intege kuko yari igikeneye ibindi bitego ngo yizere itike ya ½. Ku munota wa 77, Guirassy yashyizemo igitego cya gatatu muri uyu mukino. Iki cyatumye ahita aba ari we mukinnyi w’iyi kipe yo mu Budage winjije ibitego byinshi (12) mu mwaka umwe wa UEFA Champions League, akurikirwa na Robert Lewandowski na Erling Haaland batsinze 10.

FC Barcelona yahise yiga umuvuno wo kugarira ikirinda kwinjizwa ibindi bitego. Ibi yabigezeho ndetse umukino urangira ari ibitego 3-1, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 5-3. Iyi kipe yo muri Espagne izahura n’izava hagati ya Bayern Munich yo mu Budage na Inter Milan yo muri Espagne bizahura ku wa Gatatu, tariki ya 16 Mata.

Undi mukino wabaye wabereye ku kibuga cya Villa Park, aho Aston Villa yo mu Bwongereza yari yakiriye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yari ifite n’impamba y’ibitego 3-1. Iyi kipe yo mu Bufaransa yakomezanyije icyizere, aho yahise ibona ibindi bitego bibiri byihuse mu minota 30. Icya mbere cyashyizwemo na Achraf Hakimi ku munota wa 11 na Nuno Mendes ku wa 28.

Aston Villa yavuye inyuma ijya gushaka uko yishyura ndetse ibona igitego ku munota wa 34 cyinjijwe na Youri Tielemans, ari nacyo cya nyuma mbere y’uko bajya mu karuhuko.

Iki gitego cyatumye iyi kipe igarukana imbaraga mu gice cya kabiri, ndetse yigaranzura PSG iyobora umukino. Icya kabiri yagitsindiwe na John Mc Ginn ku munota wa 55, ikindi gitsindwa na Marcus Rashford ku wa 57.

Umukino warangiye nta kindi kibonetse, Paris Saint-Germain ihita ikatisha itike ya ½ ku giteranyo cy’ibitego 5-4. Iyi igomba gutegereza izava hagati ya Arsenal na Real Madrid na byo bizahura mu ijoro ryo ku wa gatatu.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *