Ikipe y’igihugu Amavubi yasesekaye i Kigali kwitegura Nigeria.

Ikipe y’Igihugu Amavubi akubutse i Tripoli muri Libye yageze mu Rwanda kwitegura umukino w’umunsi wa kabiri ifitanye na Nigeria mu mikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Ku isaha ya saa Sita zishyira saa Saba z’Ijoro zo kuri uyu wa Gatanu taliki 06 Nzeri 2024, ni bwo abagize itsinda ryagiye rigize Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi bari bageze ku Kibuga cy’Indege cya  Kigali i Kanombe.

Uretse abantu batatu bari mu ishami rishinzwe itumanaho banyuze i Caïro mu gihugu cya Misiri batahagereye rimwe n’abandi, abasigaye bose kuri iyo saha bari bageze imbere mu gihugu. Aba bahagurutse mu gihugu cya Libye banyura muri Türkiye mu murwa mukuru Istanbul, babona gufata indi ndege ibageza i Kanombe, mu rugendo rwagenze neza.

Amavubi yakiranwe urugwiro n’abafana benshi bari bayitegerereje ku Kibuga cy’Indege, baririmba indirimbo zo kubaha ikaze ndetse bahiga kuzatsinda Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yaraye yakiriye rutahizamu, Victor James Osimhen uherutse kwerekeza muri Galatasaray yo muri Türkiye atijwemo na Naples yo mu Butaliyani.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi ibifashijwemo na rutahizamu Innocent Nshuti usanzwe ukinira Ikipe ya One Knoxville yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasaruye inota rimwe irikuye imbere ya Libye mu mukino ubanza wo mu itsinda.

Ikipe y’Igihugu, Amavubi yasesekaye i Kigali, izakirira “Kagoma z’Ikirenga” za Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *