The Silver Gala, bimwe mu birori byo gushakira inkunga umuryango wita ku bana batishoboye ‘Sherrie Silver Foundation”, byabereye i Kigali aho ibyamamare ku isi byatambutse kuri ‘red carpet’ mu mideri itandukanye kandi itangaje.
Abitabiriye iki gikorwa cyateguwe n’umubyinnyi mpuzamahanga, Sherrie Silver basabwe kwambara imyambaro igezweho ndetse hanashyirwaho igihembo cy’uwarimbye kurusha abandi. Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, ari mu baserukanye imyenda ihenze muri ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2024 muri Kigali Convention Center.
Ni ibirori byahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye, yaba muri Basketball, mu mupira w’amaguru, abahanzi, abanyapolitiki, abanyamideli n’abandi.
Mutesi Jolly yageze muri ibi birori ari kumwe na Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, anyura ku itapi itukura ariko kandi yabanje gufata amafoto, Yabwiye Itangazamakuru ko ikanzu n’imyambaro y’ubwiza yaserukanye bihenze kuko yabiguze hanze y’u Rwanda.
Ni imyambaro yaguze mu nzu y’imideli ya Elisabetta Franchi ikorera ku migabane y’Ubulayi, Amerika, Afurika n’ahandi. isanzwe yambika ibyamamare ku Isi.
Ku rubuga rw’iriya nzu y’imideli, bavuga ko iriya kanzu Miss Mutesi Jolly yaserukanye yagenewe kuyinyurana ku itapi itukura (Red Carpet) ariko isohokana n’amaherana, Bigaragara ko igura amadorali 902 uyashyize mu manyarwanda ni 1,214,587 Frw.
Isakoshi ya ‘Andiamo Cluthc’ yari afite igura amadorali 2,950 uyashyize mu manyarwanda ni 3,972,319 Frw, Miss Jolly yanaserukanye impeta ya zahabu ya ‘BVLGARI’ igura amadorali 2,040 uyashyize mu manyarwanda ni 2,746,959 Frw.
Yari yambaye kandi inkweto ya ‘Christian Louboutin’ ihagaze amadorali 742.00, uyashyize mu manyarwanda ni 999,139 Frw, Amaherana ya ‘Miu Miu’ yaserukanye ahagaze $675, uyashyize mu manyarwanda ni 908,920 Frw.
Yari yambaye kandi isaha yahanzwe na ‘Cartier’ y’amadorali 14,000, uyashyize mu manyarwanda ni Miliyoni hafi 19 [18,851,686] Frw.
Miss Jolly kandi yari yambaye indi mirimbo y’ubwiza yaguze mu maduka atandukanye aho imibare igaragaza ko ikanzu n’imirimbo y’ubwiza yari yaserukanye bihagaze akabakaba miliyoni 30 y’u Rwanda.