Akenshi iyo abantu bavuze ibyangiza ubuzima abantu bumva ibyo kurya n’ibyo kunywa bibi no kudakora imyitozo ngororamubiri. Yego nabyo byangiza ubuzima ariko hari ibindi bintu by’ingenzi abantu bagakwiye kureka kuko usanga byangiza ubuzima kandi abantu ntibabiha agaciro kuko babona ko ari ibintu byoroshye
Dore ibyo bintu abantu bakunze gukora kandi byangiza ubuzima :
1. Kutababarira : kutababarira uwaguhemukiye ni kimwe mu bintu byangiza ubuzima bw’abantu kuko bitera umunaniro ukabije w’ubwonko ( stress). Ntabwo bivuze ko iyo ubabariye wibagiwe ibyo wakorewe ariko wumva ko ubuzima bukomeje.
2. Kubaho nta muntu uhobera ngo wumve wishimye : Guhobera umuntu ukunda ukamugwamo birashimisha nawe ubwawe ukumva uruhutse. Ni byiza ko wajya uhobera uwo mwashakanye niba umufite cyangwa se undi muvandimwe wumva ukunze, gufata umwana wawe mu kiganza mutembera, n’ibindi. Usibye kuba bifasha mu kubongerera urukundo binongera umusemburo wa Oxytocin bita umusemburo w’urukundo.
3. Kudasinzira amasaha ahagije : Ubusanzwe umuntu mukuru yari akwiye gusinzira amasaha arindwi cyangwa umunani ku munsi, nyamara muri iki gihe ababashaka gusinzira ayo masaha usanga ari bake. Hari nubwo bamwe baba bari mu buriri ariko intekerezo ze ziri mu kazi. Usanga kudasinzira bihagije bigira ingaruka nyinshi zirimo kubyibuha cyane, umunaniro, n’ibindi
4. Kubaho nta nshuti ugira : Umuntu ubaho mu buzima butagira inshuti usanga aba yiyicira ubuzima kuko ahora yitekerezaho gusa kandi akenshi akitekerezaho nabi. Gusa na none ubu kuko haje ikoranabuhanga usanga abantu barikoresha mu kuganira ubucuti bwaho bukagarukira aho. Mu Kinyarwanda baravuga ngo : “Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge”.
Uko kuganira ukoresheje ikoranabuhanga ntabwo guhagije. Icyiza nuko mwajya musurana mukaganira amaso ku maso.
5. Kubaho utazi uko ubuzima bwawe buhagaze : Ni byiza ko ubaho uzi uko ubuzima bwawe buhagaze ukajya wipimisha indwara izikingirwa ukazikingiza hakiri kare utarindiriye ko zikugeraho. Akenshi abantu bibuka kujya kwa muganga aruko bamenye ko barwaye nyamara bari bakwiye kuba barabyirinze mbere. Ibi bijyana no kumenya ibyo usabwa kwitaho bitewe n’ikiciro urimo. Urugero ku bagore bari hejuru y’imyaka 40 bagomba kwisuzumisha kanseri y’amabere kuko baba bafite ibyago byinshi byo kuyandura.
6. Gusinziriza ubwonko bwawe : hari abantu bageza mu gihe runaka akumva ko byarangiye ko ubwonko bwe nta kindi kintu bwafata, Ni byiza ko ukoresha ubwonko bwawe nubwo n’ikiruhuko ari ngombwa. Igihe ubonye akantu gashya ugashishikarira kukamenya, ugakunda gusoma ukazamura intekerezo, kwiga gucuranga, kwiga ururimi rushya n’ibindi.
Jya wiha gahunda yo kwiga akantu gashya buri munsi kiyongera kubyo wari uzi. Ibyo bituma ubwonko bwawe bumererwa neza kuko uba ubyiga nta gahato kakuriho kandi bikazakugirira umumaro mu buzima bw’ahazaza.
Niba rero wari usanzwe ukora ibintu bimwe muri ibi tubonye, kuva uyu munsi utangire uhindure kugira urusheho kubugabunga ubuzima bwawe.