Kidumu Kibido umaze imyaka akayabo mu muziki yongeye gushimangira ko ari umwe mu bahanzi bafashe imitima y’Abanyarwanda mu buryo bukomeye muri iri joro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 23 Kanama 2024.
Umuhanzi w’Umurundi Kidum Kibido umaze imyaka isaga 40 akora umuziki by’umwuga yongeye kwerekano ko abazatera ikirenge mucye bafite akazi gakomeye ko kwigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo z’urukundo nkuko we yabikoze n’uyu munsi akaba abashije gusendereza ibyishimo abakunzi be bo mu Rwanda.
Ibi Kidumu abikoreye mu gitaramo yakoze yizihiza Ibitaramo 100 amaze gukorera mu gihugu cy’u Rwanda asanzwe yisangamo cyane ko naho ari mu rugo, Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 23 Kanama 2024 mu ihema rya Camp Kigali risanzwe riberamo ibitaramo bitandukanye birimo n’ibikomeye cyane.
Ni igitaramo byagaragaye ko cyari gifite ambiance iri hejuru cyane ko ubusanzwe ku munsi wo kuwa gatanu usanga abanyamujyi basohotse gutangira weekend yabo bikaba umwihariko iyo hari igitaramo nk’icyo kibinjiza neza muri weekend.