Bijya bibaho ugasanga agace runaka kihariye impano nyinshi mu bintu runaka : Siporo,umuziki,ubukorikori,n’ibindi byinshi. ni ibisanzwe ko muri HipHop buri gace kaba gafite abaraperi bakomeye bahaboneye izuba cyangwa se bahamenyekaniye. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abaraperi 10 bafite amazina azwi mu ruhando rwa muzika nyarwanda Akarere Ka Kicukiro kahaye Igihugu ndetse n’umuziki nyarwanda muri rusange.
Nkuko dusanzwe tubagezaho inkuru zihariye, iyo kuri uyu munsi iraza kuba yitsa cyane ku baraperi bakomeye baturuka mu karere ka Kicukiro cyangwa se (KIC) nkuko abaraperi benshi bahaturuka bakunze kubyivugira. muri Leta Zunze Ubumwe za America haba ibyitwa West Coast ndetse na East Coast, no muri Rap yo mu Rwanda hari abaraperi bazwi ndetse buje ibigwi bakomoka mu karere ka Kicukiro. tukaba aribo tugiye kugarukaho kuri uyu munsi Murakaza neza muri iyi nkuru.
1. Jaypolly
Uyu ni we muraperi wa mbere dusanga kuri uru rutonde, uyu ni umwe mu bahanzi b’amazina aremereye u Rwanda rwagize. Kuva mu myaka y’i 2004 yinjira mu muziki ntabwo yigeze asubira inyuma ndetse umusingi we ku iterambere ry’injyana ya Rap mu Rwanda ni ntayegayezwa. Jaypolly yavukiye ndetse akurira I Gikondo ho mu karere ka Kicukiro akaba ariwe muraperi uyoboye abandi bose kuri uru rutonde.

2. Bulldogg
Uyu niwe muraperi uri ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde, Malik Ndayishimiye Bertrand ariko wabaye icyogere mu muziki nyarwanda nka Bulldogg yavukiye ndetse akurira I kanombe ho mu karere ka Kicukiro. Uyu muraperi umaze imyaka irenga 20 mu ruganda rwa muzika nyarwanda nta muntu numwe ushidikanya ku mpano ye idasanzwe iyo bigeze muri Hiphop, Kimozera akaba aza ku rutonde rw’abaraperi 10 b’indobanure akarere ka Kicukiro kahaye igihugu.

3. FIREMAN
Undi muraperi ufite izina rikomeye mu muziki nyarwanda ukomoka mu karere ka Kicukiro ni Fireman cyangwa se God’s Son, uyu muraperi nawe yakuriye mu rusisiro rwo munsi y’ikibuga cy’indege I Kanombe. Fireman kuva yatangira umuziki mu mwaka w’i 2005 nta muntu numwe wigeze ashidikanya ku bushobozi bw’impano ye.

4.GREEN P
Undi muraperi w’izina riremereye dusanga kuri uru rutonde ni Rukundo Elia ariko uzwi cyane nka Green P, Uyu muraperi wavukiye ndetse agakurira I Gikondo ho mu karere ka Kicukiro aza kuri uru rutonde aho ari umwe mu baraperi bafite amazina azwi akarere ka Kicukiro kahaye Igihugu n’umuziki nyarwanda muri rusange.

5.Diplomate Noor Fassassi
Uyu nawe ni umuraperi wakuriye I gikondo ho mu karere ka Kicukiro ndetse abazi ibarizo ryo kwa Carlos bavuga Diplomate yari umwe mu bana bazi sport nyinshi cyane. Kuva yakwinjira mu muziki nyarwanda mu mwaka w’i 2009 Diplomate yabashije guhamya izina rye mu mazina ya baraperi ba bahanga u Rwanda rwagize.

6.Bushali
Afatwa nk’umwami wa KinyaTrap mu Rwanda, Bushali yakuriye ndetse ni umwana w’Igikondo ho mu karere ka Kicukiro, kuva yakwinjira mu muziki nyarwanda mu mwaka w’i 2019 nta muntu numwe wigeze ashidikanya ku mpano ye.

7. Ish Kevin
Uyu muraperi nawe uri mu bagezweho mu Rwanda ari mu bahanzi bo mu njyana ya HipHop bakomoka mu karere ka Kicukiro ndetse nawe akaba yarakuriye I Gikondo, Ish Kevin yatangiye kumenyekana cyane mu muziki nyarwanda mu mwaka w’i 2021 ubwo yakoraga indirimbo zirimo; Toto Mtoso, Amakosi, No Cap, n’izindi nyinshi.

8. Jay c
Muhire Jean Claude niyo mazina yiswe n’ababyeyi , Jay C kimwe na Fireman ndetse na Bulldogg bose bakuriye mu rusisiro rumwe rwo munsi y’icyibuga cy’indege I Kanombe ndetse kubera gukurira hamwe niho bose bakuye urukundo rwa Hiphop. Jay c yinjiye mu muziki nyarwanda mu mwaka w’i 2010 ahera ku ndirimbo isengesho ry’igisambo ndetse nyuma yaho yagiye akora izindi zigiye zitandukanye aho kugera ku munsi wa none ari umwe mu bahanzi bafite amazina yubashywe muri Rap y’ikinyarwanda.

9. Bably
Uyu ni umwe mu baraperi bakanyujijeho mu myaka yatambutse hano mu Rwanda, Bably impano ye muri Hiphop yayerekanye kuva akiri umwana muto mu mashuri yisumbuye kuri Lycee De Kigali. Uyu muraperi akaba ari umwe mu bahanzi beza ba Hiphop akarere ka Kicukiro kahaye Igihugu

10 . K8 Kavuyo
Uyu ni umwe mu baraperi bakanyujijeho mu myaka yatambutse hano mu Rwanda, ndetse akaba yari yaragiye muri Amerika ariho yaje gukomereza ibikorwa bye bya muzika nubwo kuri ubu uyu musore yagarutse mu Rwanda ndetse nubu abarizwa iwabo Kicukiro, yamenyekanye mu Indirimbo isingiza Kicukiro aho yari yayikoranye na Npc , bayita hood inyumve
