Amavubi yitezweho byinshi n’abanyarwanda, yamaze gutangira umwiherero wo gutegura imikino afite.

Ikipe y’iguhugu y’u Rwanda, Amavubi yitezweho byinshi n’abanyarwanda cyane ko yerekanye ko yivuguruye, yamaze gutangira umwiherero ugamije kwitegura neza imikino afite na Libya ndetse na Nigeria.

Amavubi yagerageje kwitwara neza mikino ibanza akaba anayoboye itsinda aherereyemo rya kane mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2025 yamaze kuba atangira umwiherero hamwe n’abakinnyi bahamagawe, Kugeza ubu abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ bakina imbere mu gihugu batangiye umwiherero.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Kanama 2024, ni bwo abakinnyi batangiye akaruhuko k’amakipe y’igihugu, abakina muri Shampiyona y’u Rwanda bahita berekeza aho umwiherero uzabera.

Abakinnyi bari kwitegurira ku kibuga cy’imyitozo gishya cya Stade Amahoro cyane ko ari nayo izajya iberaho imikino ikomeye u Rwanda rwakiriye, Aha kandi bazahasangwa na bagenzi babo 10 bakina hanze y’u Rwanda bakaba 36 bari ku rutonde rw’agateganyo rwahamagawe n’Umutoza Mukuru Torsten Frank Spittler.

Uyu mukino uzabahuza na Libya ku wa 4 Nzeri 2024, ku kibuga cya June 11 Stadium, bamara kuwukina bagahita bagaruka i Kigali aho bazakirira Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe tariki ya 10 Nzeri.

Amavubi amaze imyaka 20 atitabira Igikombe cya Afurika, azahaguruka mu Rwanda tariki 31 Kanama 2024, yerekeze mu mujyi wa Tripoli aho azakinira na Libya.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *