Arsenal yamuritse imyambaro mishya iriho ikirango cya Visit Rwanda (Amafoto

Arsenal yamuritse umwambaro mushya izakoresha mu mwaka utaha ku mikino yakiriye, wakozwe na Adidas iyambika ndetse ugaragaraho abafatanyabikorwa bayo barimo na Visit Rwanda.

Uyu mwambaro wamuritswe kuri uyu wa Gatanu. Nk’ibisanzwe ugizwe n’ibara ry’umutuku n’umweru. Gusa kuri iyi nshuro, ijosi ry’imipira ni umuzenguruko w’umweru aho kuba nk’inyugutu ya “V” nk’uko byari bimeze uyu mwaka.

Ufite kandi ibirango bishya by’umuterankunga mukuru w’iyi kipe, Emirates, aho imbere ku mupira handitseho amagambo ya “Emirates Fly Better” aho kuba “Fly Emirates” nk’uko hari hashize igihe bimeze.

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwakomeje kwamamazwa ku kuboko kw’ibumoso nk’uko bikubiye mu masezerano iyi kipe yagiranye n’u Rwanda mu myaka ibiri ishize. Byitezwe ko uyu mwaka uba uwa nyuma w’imikoranire, kuko imyaka itatu yasinywe izaba igeze ku musozo, hakamenyekana niba azavugururwa.

Mbere y’uko icyorezo cya Coroanvirus cyibasira Isi, byavugwaga ko hari gahunda yo kongera amasezerano hagati y’impande zombi gusa kugeza ubu nta makuru mashya aratangazwa.

Arsenal izambara uyu mwambaro ku wa 1 Kanama ubwo izaba ikina umukino wa nyuma wa FA Cup uzabera kuri Wembley Stadium i Londres, hagati yayo na Chelsea F.C. Mu gihe iyi kipe yazatsinda uyu mukino, izakomeza gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere icyegukanye inshuro nyinshi kuko bizaba ari ku ya 14.

Gabrielli martinelli yambaye umwambaro mushya
Pierre Aubameyang na Alexander Lacasette bari mu bifashishijwe kumurika uyu mwambaro
Aubameyang,David luis,Lacasette mu mwambaro mushya

151 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: IRAKOZE BUTARE Aime

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *