Bwambere Kevin Monnet Paquet ari mu bakinnyi 37 bahamagawe bitegura Cape Verde

Umutoza Mashami Vincent akaba yahamagaye abakinnyi 37 bagomba bagomba kujya mu mwiherero uzabera La Palisse i Nyamata, aba bakinnyi bakaba bagomba kuzavamo 23 bazakina umukino wa Cape Verde.

Mu bakinnyi bakina hanze bahamagawe harimo rutahizamu wa Saint Etienne mu Bufaransa, Kevin Monnet Paquet uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu, ni nyuma y’uko umwaka ushize wa 2019 ari bwo yemeye gukinira u Rwanda.

Ni abakinnyi bahamagawe bagomba kujya mu mwiherero bitegura umukino wo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 na Cape Verde uzaba mu kwezi gutaha.

Mashami Vincent yavuze ko umwiherero ugomba gutangira kuwa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2020 nyuma y’uko hazaba hasojwe gahunda zo gupimisha abakinnyi icyorezo cya COVID-19.

Umwiherero ukazajya ubera kuri La Palisse Hotel i Nyamata ari naho hazabera imyitozo.

Dore urutonde rw’Abakinnyi 37 bahamagawe

Abakina mu Izamu: Kimenyi Yves, Kwizera Olivier, Ndayishimiye Eric, Rwabugiri Ndayisenga Omar

Ba Myugaririro:Manzi Thierty, Mutsinzi Angel, Fitina Ombolenga Manishimwe Emmanuel , Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdoul, Nirisarike Salomon, Rugwiro Hervé, Bayisenge Emery, Rusheshangoga Michel

Abakina hagati mu kibuga:Niyonzima Olivier, Ngendahimana Eric, Twizerimana Martin Fabrice, Nsabibana Eric, Manishimwe Djabel, Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Haruna Niyonzima, Niyomugabo Claude, Nshuti Dominique Savio, Rubanguka Steve

Abakina bataha izamu:Byiringiro Lague, Sugira Erneste, Sibomana Patrick, Bizimana Yannick, Iyabivuze Ossée, Mico Justin, Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie, Hakizimana Muhadjiri, Kevin Monnet Paquet

Kevin Monnet Paquet yemeye gukinira Amavubi

kuri uru rutonde hagaragara abandi bakinnyi bashobora kwifashishwa mugihe hari uwaramuka agize ikibazo barimo:

Usengimana Faustin, Ndekwe Felix, Iradukunda Eric, Iradukunda Bertrand, Kalisa Rachid, Usengimana Danny, Nsabimana Aimable, Iranzi Jean Claude, Mvuyekure Emery, Nshuti Innocent, Twizerimana Onesime.

454 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *