IBIRORI BYO GUTERA IVI MWISENEZA JOSIANNE

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] mu irushanwa rya Miss Rwands 2019 yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Tuyishimire Christian bamaze igihe gisaga imyaka ibiri (2 ) bakundana akaba atuye mu mujyi wa Kigali.

Uyu musore wambitse impeta Miss Mwiseneza Josiane asanzwe akora ibijyanye na Graphic Design akaba yari amaze imyaka ibiri akundana mu ibanga n’uyu mukobwa wigeze kugira igikundiro mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020 bibera mu karere ka Musanze kuri Centre Pastorale Notre Dame de Fatima. Byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

Mu irushanwa ry’umwaka ushize rya Miss Rwanda, Miss Josiane yashyigikiwe n’abantu b’imbere mu gihugu ndetse n’abo hanze aza imbere mu matora byanatumye yambikwa ikamba ry’umukobwa ukunzwe cyane (Miss Popularity 2019)

Inkuru ye ishingiye ku buryo yinjiye mu irushanwa agenze ibilometero birenga 10 ndetse afite abikomere ku mano yakoze benshi ku mutima ituma bamwe biyemeza kumujya inyuma.

Mu bakobwa 37 bagombaga kuvamo 20 berekeza muri ’Boot camp’, Josiane yatambutse yemye hashingiwe ku majwi yagize mu bamutoye kuri ’SMS’. Yajyanye n’abandi i Nyamata mu mwiherero, amafoto ye ahererekanwa na benshi bashyiragaho ibitekerezo bimutandukanya n’abandi.

Mbere y’uko umunsi nyirizina ugera wo kumenya Nyampinga w’u Rwanda, mu minsi itanu hagombaga gutaha umukobwa umwe. Ku munsi wa nyuma w’irushanwa yahawe ikamba ry’umukobwa wakunzwe (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Miss Mwiseneza Josiane yemeye kumubera umugore

Yahawe urufunguzo rw’inzu

Miss Mwiseneza yambitswe impeta y’urukundo

2,051 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *