USA: Abicanyi 2 batorotse gereza banyuze mu mwobo wa Cm 55

Muri leta ya California  muri amerika  abagabo babiri  bashinjwa ubwicanyi  batorotse  gereza yahitwa  Monterey  mu buryo bwatunguye abayobozi baho kuko banyuze mu mwobo wa Sentimetero 55.

Santos Samuel Fonseca w’imyaka 21 na Jonathan Salazar w’imyaka 20, banyuze mu mwobo ufite ubugari bwa santimetero 55 bacukuye mu gisenge cy’ubwiherero bwa gereza yo mu mujyi wa Salinas, mu majyepfo ya San Francisco.

Ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko muri ako karere yavuze ko abo bagabo “babanyuze mu rihumye”. kuko bari bagitegereje kuburanishwa ku byaha by’ubwicanyi ubwo batorokaga iyo gereza ku cyumweru.

Jonathan Thornburg, umuvugizi w’ibiro by’umutegetsi ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu karere ka Monterey, yagize ati: “Tubabajwe no kuba hari abantu baregwa ubwicanyi batakiri muri gereza yacu”.

Abategetsi bavuga ko barigushakisha abo batorotse gereza, bitekerezwa ko bafite intwaro kandi ari abo kugendera kure.

Ibiro by’umutegetsi ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko muri ako karere byashyizeho igihembo cy’amadolari 5,000 ku muntu uwo ari we wese watanga amakuru yaho abo bacyekwa baherereye.

Abategetsi bavuga ko abo bacyekwa bacukuye umwobo mu bwiherero aho abacunga-gereza batashoboraga kubabona.

Uwo mwenge wagutse bihagije kuburyo Bwana Fonseca na Bwana Salazar, bombi bafite uburebure bwa metero imwe na santimetero 70, bashoboraga kurira bakawunyuramo.

Uwo mwobo wabagejeje mu gice gikorerwamo ibyo gusana cyuzuye impombo n’ibindi bikoresho.

Nuko abo bacyekaho icyaha cy’ubwicanyi bakambakamba aho hantu – bivugwa ko hafite ubugari bwa santimetero 27 – kugeza bageze ku muryango, bahiritse ubundi bagatoroka.

Fonseca ashinjwa kwica Lorenzo Gomez Acosta wari ufite imyaka 37 y’amavuko na Ernesto Garcia Cruz w’imyaka 27, mu minsi ine itandukanye mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka ushize wa 2018.

Bwana Salazar ashinjwa kwica arashe Jaime Martinez wari ufite imyaka 20, mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2017.

Abo bagabo bombi bahakanye bavuga ko ibyo baregwa ntabyo bakoze, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Los Angeles Times cyo muri Amerika.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *