Breaking: Umunyamakuru Yago yamaze kuva kuri RadioTv10

Mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize taliki 6 nibwo hasakaye inkuru y’abanyamakuru 2 bakomeye mu Rwanda muri Siporo ariko Kayishema Tity Thierry ndetse na Rigoga Ruth; ivuga ko basezerewe kuri RadioTv10 ibintu byatangaje benshi cyane cyane abakunzi ba Siporo mu Rwanda batiyumvishaga uburyo abanyamakuru nk’ aba bakunzwe cyane birukanwa.

Nyarwaya uzwi nka Yago ni umunyamakuru ukomeye mu Rwanda mu gisata cy’imyidagaduro; abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko yamaze gusesa amasezerano yari afitanye n’iki kigo yari amazeho imyaka 2 n’igice.

Urupapauro ruhagarika amasezerano

Yago yakoranaga na Kate Gustave ikiganiro 10Tonight, agakorana kandi na Josiane mu kiganiro gikunzwe cya The Link Up. Twashatse kumenya icyatumye Yago afata umwanzuro wo gusezera RadioTv10 ndetse n’aho yerekeje ariko yirinda cyane kuvuga ku mpamvu yatumye asezera kuri iki gitangazamakuru gusa atubwira ko akiri muri “Showbiz” nyarwanda ko kandi ibiganiro bye bidatinda kugera ku bakunda ibyo akora.

Yago n’umuhanzi Skales muri studio za Tv10
Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Machad Richard Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *