Kentucky Fried Chicken imenyerewe mu gucuruza ibiryo muri Amerika yatangiye gukorera Mu Rwanda

Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imenyerewe mu gutegura no kugeza amafunguro ku bayifuza bizwi nka ‘Fast Food’, yitwa KFC (Kentucky Fried Chicken), yatangije ibikorwa byayo ku mugaragaro mu Rwanda.

Ibi bije nyuma y’aho mu Ukuboza umwaka ushize, yari yatangije ko 2020 izatangira gukorera mu Rwanda.

Mu butumwa iki kigo cyacishije kuri Twitter cyavuze ko “Ubutumwa bwari bumaze igihe butegerejwe bwaje, ubu twamaze gufungura ku mugaragaro, kubona amafunguro meza byatangiye.”

KFC yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda, nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire n’ikigo gicuruza ibikomoka kuri peteroli, Vivo Energy.

Aya masezerano agena ko buri ruhande ruzaba rufite 50% mu bikorwa bya restaurant za KFC, aho zizaba zikora mu izina rya Kuku Foods, isanzwe ari ishami rya KFC muri Afurika y’Iburasirazuba.

Icyicaro cy’iyi sosiyete giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, kuri sitasiyo ya Essence ya SP ku muhanda uva Remera ujya Kicukiro ahazwi nko kuri Prince House.

Urubuga rwa KFC ruvuga ko ifite restaurant 17 000 muri Leta zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi ku Isi. Nibura abarenga miliyoni 185 babona ibicuruzwa bya KFC mu cyumweru, bakaba barenga kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Amerika.

KFC ifite abakiliya mu bihugu 115 ikoreramo ku Isi yose birimo 22 byo ku mugabane wa Afurika nka Kenya, Uganda na Tanzania.

105 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *