Abakobwa 20 bari muri Miss Rwanda 2020 batemberejwe Pariki ya Nyungwe (Amafoto)

Abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 batemberejwe muri Pariki ya Nyungwe mu rwego rwo kurushaho kumenya ibice bitandukanye nyaburanga by’igihugu.

Uru rugendo rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2020 aho abakobwa 20 ndetse n’ikipe ya Miss Rwanda bahagurutse i Nyamata, aho basanzwe bacumbitse mu gitondo cya kare berekeza muri Nyungwe.

Nyuma yo kwakirwa neza n’ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe, abakobwa batemberejwe iri shyamba bajyanwa ku kiraro gikunze gutangarirwa na benshi basura iri shyamba cya Canopy

Kuva tariki 21 Ukuboza 2019 irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ryatangiye ku mugaragaro, abakobwa basaga 400 bari biyandikishije muri iri rushanwa bavuyemo 54 bahagarariye intara zose z’u Rwanda mu irushanwa.

Aba bose ni bo batanze 20 batoranyijwe mu ijonjora ryabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ku wa 1 Gashyantare 2020.

Ku wa 9 Gashyantare 2020 nibwo abakobwa 20 bose berekeje kuri Hotel La Palisse i Nyamata mu mwiherero ugomba kumara ibyumweru bibiri.

Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 ari bwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbure Nimwiza Meghan ufite irya 2019.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *