Fabrice Mugheni Kakule niwe wegukanye igihembo cya March Generation na Skol nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Mbere 2020

March generation n’itsinda rimaze kumenywa  na benshi kubera urukundo rikunda ikipe ya Rayon Sport  ryifatanyije na Skol Rwanda nk’umuterankunga mukuru wa Rayons Sport nkuko bimenyerewe  ku Mugoroba wo kuri  uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare  bahembye umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa mbere ku mwaka wa 2020

Iki igikorwa cyabereye kuri  cyabereye  mu Nzove aho  ikipe ya Rayon Sport ikorera  Imyitozo kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Iki gikorwa cyatangijwe bwa mbere n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri ‘March Generation’ Fan Club,  giterwa inkunga n’Uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa, kikaba ari igikorwa ngarukakwezi.

Ubwo uyu muhango hatanzwe  ibihembo ku matsinda agize March Generation  yitwaye  neza uku kwezi  unity yegukanye  igihembo ni  iya kane  ikab ariyo yahize izindi zose  uko ari  eshashatu .

Mu bakinnyi babatu batoranyijwe  kuzavamo umwe   ni Myugariro Rutanga  Eric akaba na Kapiteni wa Rayon Sport , Undi ni Rutahizamu Bizimana Yannick uherutse kucyegukana  inshuro  ebyiri zikurikiranye  , uwa  Gatatu fabric  Mugheni Kakule Kasereka

Igihembo cy’uku kwezi kwa Mbere   cyegukanywe na  Fabrice Mugheni Kakule  akaba yahembwe  ibahasha irimo ibihumbi 100 Frw, igikapu cya Skol n’umupira wo gukina ndetse na Ecouteur za Skol. Muri uku kwezi uyu musore ukina asatira muri Rayon sports yari ahanganiye ibihembo na myugariro akaba na kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric nawe wigaragaje cyane mu bwugarizi bw’iyi kipe ndetse na Omar Sidibe ukina neza cyane mu kibuga hagati muri Rayon Sports.

Kuva shampiyona yatangira muri uyu mwaka w’imikino iki ni igihembo icya kane gitanzwe, igiheruka cyatanzwe mu Ukuboza cyegukanwa n’ubundi na Yannick Bizimana,

Nyuma yo guhabwa igihembo Fabrice yagaragaje ibyishimo bidasanzwe, avuga ko kwegukana iki gihembo bituruka mu gukora cyane ashimira Imana ndetse n’abafana badahwema kubatera morale.

Yagize ati ”Ni ibintu binshimishije cyane, sinatekerezaga ko nabigeraho ariko kubera Imana ikomeza kumpa gutsinda ndetse no gukora cyane mbigezeho, ubu bimpaye imbaraga nyinshi cyane zo gukora kuruta izo nari mfite.

Ndashimira abakinnyi bagenzi banjye, abatoza bacu, n’abafana ba Rayon Sports badahwema kutuba inyuma kuko mubyo dukora byose baba baturi inyuma badushyigikiye”.

Igikorwa cyo gutora umukinnyi witwaye neza mu kwezi muri Rayon Sports kigirwamo uruhare n’abafana ba Rayon Sport 100%, kuko aribo bitorera umukinnyi wabanyuze.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *