Madamu Jeannette Kagame yataramanye n’abakundana mu gitaramo cya Kassav (Amafoto)

Itsinda  rigizwe na banyabigwi mu njyana ya Zouk  rizwi nka Kassav ryatangiye umuziki mu myaka ya 1979 rigizwe na Jocelyne Beroard, Jacob Desvarieux, Jean Philippe Marthey, JeanClaude Naimro na Georges Decimus, Mu gihe cy’imyaka isaga mirongo ine ku nshuro yaryo ya kabiri ryongeye gushimisha abanyarwanda ku munsi w’abakundana  muri Kigali Convention Center igitaramo  cyitabiriwe na Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika  Jannette  Kagame .

Igitaramo  cya Kassav I Kigali byari biteganyijwe ko gitangira kw’Isaha ya saa mbiri umushyitsi mukuru  ahageze ariko cyaje gutangira bitinzeho gato  aho itsinda rimaze kubaka izina mu Rwanda rya Neptunez Band ryasusurukije abari aho mu rwego rwo kugabanya irungu mu gihe  byagaragara ko abitabiriye ari abumvise indirimbo za Kassav mu myaka yashize nkuko byagaragariraga buri wese wari wabashije kucyitabira .

Umuhanzi umwe rukumbi w’umunyarwanda Muneza Christopher  yageze ku rubyiniro ahagana  kw’isaha ya  Saa mbiri zirengaho  iminota  aho yatangiriye ku ndirimbo  Agatima, ashyiraho Ndakabya, Habona, Babyumva n’izindi nyinshi.

Mu minota  mirongo ine  n’itanu  Christophe   yaririmbye  zimwe  ndirimbo z’abandi bahanzi ariko ziri mu njyana ya zouke nka Inzozi ya Annie Gatera n’izindi. Christopher yifurije abitabiriye igitaramo kugira umunsi mwiza w’abakundana anavuga ko yishimiye kuba amaze imyaka 10 mu muziki. Ati”Mbifurije kugira umunsi mwiza w’abakundana, ubu maze imyaka 10 mu muziki nshimishwa no kuba hari abahitamo kwitwa abafana banjye”.

Kassav  ubwo yageraga  ku rubyiniro  bahereye  ku ndirimbo zabo yakunzwe cyane  nka Oule, Zouk La Se Sel Medikaman Nou Ni, Kole sere, n’izindi nyinshi zirimo n’izo buri wese yagiye akora ku giti cye. 

Iyitwa Oule baririmbye ari iya kabiri yatumye ibintu bihinduka, igitaramo gihinduka ijoro ryuje urukundo abazanyena bakunzi babo baragwatirana karahava. Oule ni indirimbo yavanye abantu mu byicaro, yubakiye amateka iri tsinda kubera ijwi ry’akataraboneka rya Jacob Desvarieux ufite n’ubuhanga bukomeye mu gucuranga gitari.

Jocelyne Beroard  w’imyaka 66 muri iki gitaramo yerekanye ko ijwi rye rikiri umwimerere mu izina rya bagenzi be yavuze ko bishimiye gutaramira abanyarwanda. Nkuko twigeze kubigarukaho iki gitaramo kitabiriwe ku bwinshi ku buryo hari abari bafite amatike ariko bangiwe kwinjira kuko salle yari yamaze kuzura.

Nyuma yuko iki gitaramo cyari kitabiriwe na bantu benshi barimo Umufasha  wa Perezida wa Repubulika Madamu Jannette  Kagame  ndetse na bandi bayobozi benshi  bakunze  umuziki wa Kassav mu myaka 40 ishize ,bamwe mu banyarwanda  batabashije kwihera ijisho icyo gitaramo kuri uyu wa gatandatu  bahawe amahirwe yo kongera kureba abo banyabigwi ku busabe  mwa Madamu Jannette Kagame wasabye ko abatabashije  kwinjira ku mugoroba washize  bakomeza kwishimana na Kassav

Tubibutse  iki gitaramo cya Kassav cyari cyateguwe na Arthur Nation  ifatanyije na Rg Consult  aho kwinjira muri iki gitaramo cyabaye kuri St Valentin kikarangira saa 12:16, byari 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 30 000 muri VVIP.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *