Umuhanzi Audace Nakeshimana yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise Nsubiza (Video)

Nakeshimana Audace ni umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera Muzika  ye muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika   afite amashimwe menshi   nyuma yo  gushyira hanze indirimbo ye  ya Mbere yise Nsubiza

Uyu muhanzi ukinjira muri Muzika  ubu  wibera muri imwe muri Leta zo muri Amaerika  ya  Massachusetss aho  yagiye avuye mu Rwanda  agiye gukomerezayo amasomo ye  mu  bijyanye n’Ikoranabuhanga

Mu Kiganiro  twagiranye na  Audace yadutangarije ko  Impano yo kuririmba yayibonyemo akiri mutoya  nubwo yagiye agira imbogamizi zikomeye kugira ngo ashyire ajye muri studio gukora  indirimbo ze .

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 nibwo yasohoye indirimbo ye ya mbere avuga ko impamvu yabyo ari uko yari abonye umwanya uhagije wo kwita ku muziki.

Ati “Natangiye umuziki kera gusa nahisemo gusohora indirimbo ya mbere kuko aribwo ntangiye kubona umwanya uhagije wo kwita ku muziki wanjye.” Kubera masomo yari yaramubanye menshi

Bimwe  mu byifuzo bya Nakeshimana Audace ni uko abakunzi ba muzika nyarwanda  bamufasha gukomeza guteza imbere impano ye muri rusange  muzika ye

Ku bijyanye n’indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Nsubiza’ yatubwiywe ko ari indirimbo  y urukundo ivuga ku gushidikanya ikerekana akamaro ko kugira ndetse no kwibuka ibihe byiza tugirana n’abo dukundana kugirango bizaturinde bitume tuguma hamwe no mu bihe bizaza.”

Akomeza avuga ko muri uyu mwaka afite imishinga myinshi harimo n’iyo ageze hagati yo gukorana Album na Producer Jay P.

Mu gusoza audace yatubwiye ko afite gahunda yo kuza mu Rwanda aje kuhakorera ibikorwa bitandukanye birimo umuziki no kwihangira imirimo, ndetse n’intego yo gukomeza gusohora indirimbo z’urukundo mu njyana ya Rnb na Afro Beat.

51 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *