Umunyabigwi Cecile Kayirebwa yashenguwe n’urupfu rwa Kizito Mihigo

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020 nibwo mu Rwanda hamenyekanye inkuru yatunguye benshi ko umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza imana ndetse n’izisana imitima ya benshi Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuriye mu cyumba yarafungiwemo kuri sitasiyo ya Polisi i Remera.

Nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP JB Kabera rivuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo ndetse ni rindi ryavuye mu Biro by’Ubugenzacyaha bw’igihugu (RIB) rivuga ko uyu muhanzi yiyahuye akoresheje amashuka yararagamo .Abantu benshi bavuze ku rupfu rwe rwabatunguye ndetse banagaragaza agahinda kenshi batewe n’urupfu rwe .

Mu bantu benshi bavuze ki rupfu rwe harimo abahanzo batandukanye harimo n’Umunyabigwi akaba nimwe mu babyeyi bakomeye muri muzika Gakondo Mama Cecile Kayirebwa .

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye n’Ijwi ry’Amerika yagize ati ” Nk’umubyeyi nkimara kumva iyo nkuru nishwe na marira menshi nk’umubyeyi uririra umwana we kuko yanteye agahinda gakomeye bituma nibaza impamvu umusore ukiri muto nka Kizito afata umwanya wo kwiyaka ubuzima ikintu cyanyeretse ko yari afite ubwihebe bukabije .

Kayirebwa abajijwe uko yabyakiriye yavuze ko ari inkuri yakiriye nabi cyane kuko yamubinagamo umusore uki muto ukunda umuziki kuko nubwo bataherukanaga yajyaga asura abanyarwanda batandukanye ubwo yari mu masomo ye ya muzika mu gihugu cy’ubufaransa.

Yakomeje agira ati Kizito Mihigo ni umwana wanyumvaga cyane kuko naramuririmbishaga yansuye nkamukundira ko yari afite ijwi nk’irya Data ibintu byatumaga mubinamo umuhanga cyane kuko yatangiye kuririmba muri chorale za bagatolika zifite umuziki wihariye kandi wuje ubuhanga bwinshi cyane.

Mu gusoza Kayirebwa yabajijwe byibura indirimbo ye azajya amwibukiraho yavuze. ko ari nyinshi cyane gusa nk’umwana unga na Bucura bwe azajya amwibukira ku ndirimbo ye yakunzwe na benshi mu Rwanda yise Inuma .


187 total views, 3 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *