Ethiopia yohereje mu Rwanda ibikoresho byo kurwanya Corona byatanzwe na Jack MA

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed Ali yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri yohereje ibikoresho bwatanzwe n’umuherwe w’Umushinwa Jack Ma muri gahunda yo guhangana na Coronavirus yugarije isi.

Mu bikoresho byoherejwe mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika harimo ibigenewe u Rwanda bisaga miliyoni 1.1 bipima Coronavirus muri laboratwari na toni zirenga 100 z’ibikoresho bifasha mu kwirinda kwandura, byatanzwe na Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation. Byageze i Addis Ababa ku wa 22 Werurwe.

Mu butumwa Minisitiri w’Intebe Ahmed yanditse kuri Twitter , yagize ati “Muri iki gitondo twohereje icyiciro cya kabiri cy’ibikoresho byo kwifashisha mu kurwanya #COVID-19 byabonetse ku nkunga ya @JackMa na @AlibabaGroup, muri Afurika y’Epfo, u Burundi, u Rwanda, Togo, Zambia, Zimbabwe, Kenya, Nigeria na Sudani y’Epfo.”

Kuwa 13 Werurwe 2020 Jack Ma yari yatangaje ko Alibaba Foundation na Jack Ma Foundation bazaha ibihugu 54 bya Afurika ibikoresho byo guhangana na Coronavirus.

Mu bikoresho Jack Ma yatanze harimo 20000 byo gupima iki cyorezo, Udupfukamunwa 100000 n’ibikoresho 1000 bifasha abaganga kwirinda kwanduzwa n’abarwayi mu gihe babitaho.

Ku ikubitiro, ibikoresho byoherejwe mu bihugu bisaga bitanu birimo u Rwanda, Burundi, Afurika y’Epfo, Sudan y’Epfo, Togo, Zimbabwe, Zambia, Nigeria na Kenya.

Abantu 398,842 bamaze kwandura Coronavirus, 17260 bahitanwe nayo mu gihe abagera ku 103,748 bitaweho bagakira iki cyorezo

128 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *