Dj Miller yitabye Imana bitunguranye

Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi nyuma y’iminsi mike ashyizwe mu bitaro by’Umwami Faisal nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Stroke’.

DJ Toxxyk babanaga muri Dream Team DJs yadutangarije ko uyu mugenzi wabo yari amaze iminsi arwaye ati”Nibyo yitabye Imana ubu mukanya gato gashize, yari amaze iminsi ari kwa muganga.”

Amakuru ava mu nshuti ze za hafi avuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru aribwo yashyizwe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kugira ibimenyetso by’indwara ya stroke itera guturika kw’imitsi y’ubwonko.

DJ Miller wari ufite imyaka 29, yatangiye uyu mwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.

Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina mu 2015, n’ibitaramo bya New Years’ Vibes. Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwa album yabo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party.

Ni umwe mu bavanga imiziki wari umaze kwandika izina rikomeye aho yanakoranaga n’abahanzi b’ingeri zose mu ndirimbo zitandukanye. Yakoranye na Butera Knowless, Dream Boys na Riderman indirimbo yitwa “Iri Joro ni Bae”.

Yakoranye kandi na Social Mulla mu ndirimbo yitwa Stamina, Un Million c’est Quoi na Peace ndetse na Belle yahuriyemo na Peace na Urban Boys.

Mu mwaka ushize yari yashyingiranywe na Hope Nigihozo ndetse mu Ukuboza bibaruka imfura y’umukobwa bise “Shani”.

594 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *