2020: Urutonde rw’abaperezida 10 bakize cyane ku isi rwihariwe n’abarabu

Urutonde rw’abaperezida bakize cyane kurusha abandi ku isi mu mwaka wa 2020 rwihariwe n’abarabu mu gihe rugaragaraho umunyafurika umwe rukumbi.

Tugiye kubagezaho urutonde rw’Abaperezida 10 bakize kurusha abandi ku Isi mu mwaka wa 2020. Mohammed VI Perezida wa Morocco ni we rukumbi waserukiye Afrika kuri uru rutonde aho yashyizwe ku mwanya 9. Igitangaje ni uko Perezida w’Igihuguy gikize cyane ku Isi, Donald Trump ataje kuri uru rutonde kuko aba Perezida 10 barugaragaraho bamurusha umutungo.

  1. Sebastián Piñera

Sebastián Piñera ni Perezida w’igihugu cya Chile, iki gihugu kikaba giherereye muri Amerika y’Amajyepfo. Afite akayabo kangana na Miliyari 2.4 z’amadolari y’Amerika.

  1. Mohammed VI

Mohammed VI ni umwami w’igihugu cya Morocco, giherereye ku mugabane wa Afurika. Afite akayabo ka Miliyari 2.5 z’amadolari y’Amerika.

  1. Hamad bin Khalifa Al Thani

Umuyobozi w’igihugu cya Qatar bwana Hamad bin Khalifa Al Thani ni we dusanga ku mwanya wa munani, akaba afite akayabo kangana na Miliyari 2.5 z’amadolari y’Amerika.

  1. Hans-Adam II

Igikomangoma cy’igihugu cya Liechtenstein, giherereye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Busuwisi bwana Hans-Adam II ni we dusanga ku mwanya wa karindwi, akaba afite akayabo ka Miliyari 4 z’amadolari y’Amerika.

  1. Mohammed bin Rashid Al Maktoum

Visi Perezida wa United Arab Emirates (U.A.E) bwana Mohammed bin Rashid Al Maktoum ni we dusanga ku mwanya wa gatandatu, akaba afite akayabo ka Miliyari 4 z’amadolari y’Amerika.

  1. Kim Jong-Un

Perezida wa Koreya ya Ruguru bwana Kim Jong-Un ni we uza ku mwanya wa gatatu, akaba afite amafaranga agera kuri Miliyari 5 z’amadolari y’Amerika.

  1. Khalifa bin Zayed Al Nahyan

Perezida wa United Arab Emirates (U.A.E) bwana Khalifa Bin Zayed al Nahyan ni we uza ku mwanya wa 4 kuri uru rutonde n’akayabo ka Miliyari 15 z’amadorari y’Amerika.

  1. Abdullah bin Abdulaziz Al Saud

Umwami wa Saudi Arabia, Abdullah bin Abdulaziz Al Saud ni we uza ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde, akaba atunze akayabo ka Miliyari 18 z’amadolari y’Amerika.

  1. Hassanal Bolkiah

Perezida wa Brunei, Hassanal Bolkiah ni we uza ku mwanya wa kabiri n’akayabo ka Miliyari 20 z’amadolari y’Amerika.

  1. Vladimir Putin

Perezida w’igihugu cy’u Burusiya, Vladimir Putin ni we dusanga ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde, akaba afite akayabo ka Miliyari 40 z’amadolari y’Amerika.

544 total views, 4 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *