Umugore utwite yabyaye ako kanya amaze gutabwa muri yombi azira kwiba intama ebyiri [Amafoto]

Sarudzai Mukwaira w’imyaka 37 y’amavuko wo mu gace ka Mudzi  mu gihugu cya Zimbabwe yatawe muri yombi azira kwiba intama z’umuturanyi,kuri uwo munsi ahita abyarira muri gereza yari yafungiwemo.

Sarudzai yibarutse umwana w’umuhungu umunsi yatawe muri yombi ari kumwe na mubyara we Erina Joswa w’imyaka 30 y’amavuko, nyuma y’uko bagiye kwa mugenzi wabo witwa Tombotiya bakica intama ebyiri mbere yo kujyana mu gihuru aho bazitunganyirije.

Iyi nkuru kigalihit icyesha H-Metro ivuga ko aba bagore bombi bakomoka mu muryango wa Mukwaira umuyobozi w’umudugudu uyobowe na Nyamukohwo.

Amakuru y’ifatwa ryabo yaturutse kuri banyiri ntama bazishakishije bakazibura,maze ku bufatanye n’abaturanyi babo baza gukurikirana ibirenge by’aho abajuru banyuze bahita babagwaho.

Umuvugizi w’intara ya Mashonaland, Inspector Tendai Mwanza, yemereye H-Metro ko aba bombi batawe muri yombi bazira ubujura bw’intama bajyanye mu rugo rwabo baza gufatwa nyuma yo gukurikirana aho banyuze babageraho.

Ati: “Ubu abo bagore bombi bari mu maboko ya polisi bayifasha mu iperereza.Ku wa mbere tariki 11 Gicurasi ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo abantu babiri bakekwaho ubujuru aribo Sarudzai Mukwaira na Erina Joswa batuye mu mudugudu wa Mukwaira berekeje aho Tombotiya atuye“.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Erina yinjiye mu mu gikoni yica intama aziciye amajosi, mu gihe Sarudzai yarimo agenzura niba hari umuntu uza.

Bakuyemo izo ntama barazikorera banyura mu ishyamba kugira ngo batagira aho basiga ibimenyetso.

Mwanza yagize ati”Intama bibye bazijyanye mu rugo rwa Sarudzai bazihisha mu myenda maze ahagana mu ma saa moya za mu gitondo, batangira kuzikuraho uruhu.

Mwanza yavuze ko umuryango wa Tombotiya wavumbuye ko umukumbi wabo wabuze nyuma yo kubona andi matungo azerera hanze y’ikararo.

Ati: “Abapolisi bahawe n’abaturanyi amakuru arambuye,maze bakurikirana aho ibirenge byagiye binyura bibageza mu rugo rwa Erina”.

Insp Mwanza yongeyeho ko hakozwe ubushakashatsi buganisha mu rugo kwa Sarudzai bavumbura isahani iriho intama ebyiri ziciwe imitwe.Kugeza ubu aba bakekwa bombi barafunze mu gihe hagitegerejwe kwitaba urukiko.

Uyu ni Sarudzai Mukwaira w’imyaka 37 y’amavuko ahagaze imbere y’inzu yabagamo
Sarudzai Mukwaira yabyariye mu buroko

188 total views, 3 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *