Maurix Baru agarukanye ingamba zo kumenyekanisha Afro-Opera mu Karer Ka EAC

Mbarushimana Paul Maurice wamenyekanye nka Maurix Music atunganya indirimbo z’abahanzi nyuma yo kuva kwiga mu Buholandi agiye gutangira gahunda yo guteza imbere injyana ya Afro-Opera mu Rwanda byumwihariko mu rubyiruko.

Mu kiganiro yagiranye na Genesisbizz yavuze ko afite imishinga myinshi ku muziki bitewe nibyo yize kandi agendeye ku iterambere rya muzika arinayo mpamvu yahisemo guteza imbere injyana ya Afro-Piano mu Rwanda kuko itaramenyekana.

Yagize ati”Nakuze Nkunda cyane umuziki wa Opera, ariyo mpamvu nyuma yo gusoza amasomo yanjye nahise niyemeza gutangira kuwukora. Ni umuziki nkunda, narawize kandi nzi ko nshoboye kuwukora rero ubwo namaze gushyira gahunda zanjye ku murongo ndaje nsohore indirimbo zo muri ubu bwoko.”

Maurix yavuze ko uretse kuba asanzwe ari umuhanga mu gucuranga piano, yahisemo gukora uyu muziki kuko umworohera kuwutangamo ubutumwa yumva yifuza.

Yakomeje agira ati “Ni umuziki urimo ubuhanga bwinshi cyane kandi ukundwa n’ingeri zose kuba naratangiye kuwukora ni uko nifuza ko abahanzi Nyarwanda bagira umuziki ushingiye ku bushakashatsi bwatuma nabo bagira umuziki wihariye mu ruhando mpuzamahanga.”

Mu gusoza yasabye buri muhanzi wese wifuza kwiga umuziki wa Afro-Opera ko ntaho ahejwe ko yazamwegera bakomeza gutezanya imbere ndetse no kuzamura muziki nyarwanda.

220 total views, 3 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *