Mushambokazi Umukobwa w’Ikibuno cyasajije abagabo agiye kurushinga nuwahoze akundana na Young Grace

Miss Mushambokazi Jordan uri mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018, agiye gukora ubukwe n’umukunzi we bamaranye igihe mu buryohe bw’urukundo witwa Mbonyumuvunyi Karim wafashe irembo, ndetse amwinjiza mu idini ya Islam. uyu Karim si ubwambere yinjije umukobwa yahaye urukundo muri Islam kuko niba mubyibuka neza uyu musore mubyaka ya 2016 yahoze akundana n’umuhanzikazi Young Grace ndetse nawe aza kumuvana muri gaturika amwinjiza muri Islam, gusa urukundo rwabo rwaje gushonga nka Buji

Ajya agira atya akiyereka abamukurikira kuri instagram


Urupapuro rw’ubutumire ‘Invitation’, rurekana ko Miss Mushambokazi na Mbonyumuvunyi Karim bazakora ubukwe mu minsi ibiri itandukanye, ku wa 23 Mutarama 2021 ndetse no ku wa 30 Mutarama 2021. Bavuze ko amakuru ‘arambuye ku bijyanye n’ubukwe bwabo bazayatangaza mu minsi iri imbere’.

Mushambokazi na Muyango barushanwa kumurika Amabuno

Ku wa 04 Ukwakira 2020, Miss Mushambokazi yatangaje ko umukunzi we Karim yafashe irembo ndetse ko bamwakiriye mu idini ya Islam mu muhango yari ashyigikiwemo n’inshuti ze n’abandi. 

Amakuru dufite avuga ko umuhango wo gufata irembo wabereye i Ryabega mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Mushambokazi avuga ko uyu muhango wabayeho ariko ko atatangaza igihe byabereye. 

Mushambokazi yakiriwe mu Idini ya Islam mu muhango witabiriwe n’umuhanzi Tizzo wo mu itsinda rya Active riri mu marembera, ndetse na Sheikh Ashraf wo mu Mujyi wa Kigali wamuhaye ikaze.

Tizzo asanzwe ari inshuti ya hafi ya Mushambokazi, dore ko ari mu bantu ba hafi b’uyu mukobwa bitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko yo ku wa 07 Nyakanga 2018.

Mushambokazi yavuze ko Karim yujuje buri kimwe cyose yari akeneye ku musore bazarushinga. Ati “Ni byinshi! Ni we muhungu w’inzozi zanjye, kuko nyine ibyo nifuzaga ku musore nakunda nasanze abifite, abyujuje.”

Uyu mukobwa yavuze ko imyaka ibiri n’igice ishize akundana byeruye na Karim, kandi ko ababyeyi babahaye umugisha.

Mbonyumuvunyi ugiye kubana akaramata na Mushambokazi Jordan yavuzwe mu rukundo n’umuhanzikazi Young Grace. Ndetse aza gutuma uyu muraperikazi ahindura idini ajya muri Islam ariko baza gutandukana.

Miss Mushambokazi agiye kurushinga na Karim nyuma y’imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo

Karim yamaze gufata irembo, ndetse yinjije mu idini ya Islam umukunzi we witabiriye Miss Rwanda

‘Invitation’ mu bukwe bwa M.Karim na M.Jordan buzaba mu gihe cy’iminsi ibiri itandukanye

Miss Mushambokazi Umukobwa wasajije abasore kubera ikibuno cye ahoza kumbuga nkoranyambaga

4,041 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

iyandikishe muri Miss Rwanda

Noheli

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *