Niyonzima Haruna yateye umugongo Rayon Sports asinyira AS Kigali

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima yagarutse muri As Kigali yitegura imikino nyafurika.

Ku myaka 31 Haruna Niyonzima yagarutse mu ikipe ya As Kigali yabereye Kapiteni mu 2019. Haruna uherutse gutandukana na Yanga African yari amazemo hafi imyaka 8.

Yavugwaga mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Rayon Sports ariko muri iki gitondo ni bwo ikipe y’abanyamugi yatangaje ko yasinyishije uyu musore ku masezerano y’imyaka ibiri.

Tariki 10 Nyakanga ni bwo Haruna yari yarageze muri As Kigali bwa Mbere avuye muri Tanzania, gusa mu gihe gito ahita asubirayo yerekeje muri Yanga African. 

As Kigali ibaye ikipe ya Gatatu Haruna akiniye yo mu Rwanda nyuma ya Etincelles FC, Rayon Sports na APR FC yagiriyemo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri Tanzania mu 2011.

Haruna aherutse gusezera muri Yanga Africans 

Haruna Niyonzima asanze muri As Kigali abakinnyi nka Butera Andrew, Kakule Mugheni Fabrice, bashobora gukina ku mwanya umwe.

Haruna ajya gusubira muri Tanzania byavugwaga ko atari abanye neza n’umutoza mukuru Eric Nshimiyimana nanone kandi agarutse asangamo aho ubu asigaye yungirijwe na Jimmy Mulisa.

484 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *