Rayon Sports itangaje abakinnyi 24 izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Ibi bibaye nyuma yo gutangaza ko mu bakinnyi 43 Munyakazi Sadate yasize mu ikipe igomba gusigarana 21, 10 bakaguma mu bana naho abasigaye bagasezererwa.

Uru rutonde kandi hariho Issa Bigirimana umaze iminsi avugwaho ko yaba ari gushaka akazi mu makipe yo muri Zambia kuko ngo yabonaga ikipe ya Rayon Sports itari kumuha ibyo bumvikanye, hagaragaraho nanone Bashunga Abouba wari uherutse gusinyira Mukura VS.

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, aherutse gutangaza ko iyi kipe ikeneye miliyoni zisaga 110 Frw kugira ngo ibashe kugura abakinnyi, kwishyura ibirarane by’abakinnyi no kwitegura umwaka utaha w’imikino.

Abakinnyi nka Olokwei Commodore ntari mu bakinnyi 24 bagomba gukomezanya na Rayon Sports kimwe na Tumusime Altijan na Niyomwungeri Mike bakina hagati mu kibuga.

Abanyezamu: Kwizera Olivier,Hakizimana Adolphe na Bashunga Abouba waruherutse gusinyira Mukura VS

Ba myugariro: Habimana Hussein, Iradukunda Axel, Kayumba Soter, Mujyanama Fidèle, Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Rugwiro Hervé.

Abakina Hagati mu kibuga: Nishimwe Blaise, Niyonkuru Sadjati, Ciza Hussein, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Sekamana Maxime, Mugisha Gilbert, Manace Mutatu na Oumar Sidibé.

Abakina bataha izamu: Sugira Ernest, Drissa Dagnogo, Mudacumura Jackson, Nihoreho Arsène na Bigirimana Issa uherereye muri Zambia magingo aya.

382 total views, 4 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *