Ukuri kwa Queen Cha kukuva muri the mane

Muri iki cyumweru amakuru yagiye acicikana avuga ko umuhanzikazi Queen Cha yaba agiye kuva mu nzu isanzwe imufasha, The Mane, bitewe n’uko nta ndirimbo aheruka gusohora.

KANDA HANO UREBE

Uyu muhanzikazi usanzwe unahagaze neza mu muziki nyarwanda cyane ko urebye n’indirimbo aheruka zagiye zakirwa n’abakunzi batandukanye b’umuziki nyarwanda, yanyomoje amakuru avuga ko yaba agiye gutandukana na The Mane.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Queen cha n’ubundi yari ari mu kazi ka buri munsi n’umujyanama we bari gutegura ku mishinga ye ahishiye abakunzi be, mu mwanya muto yari afite ubwo yabazwaga koko niba yaba agiye gutandukana na The Mane, yatangaje ukuri guhabanye n’ibimaze igihe bivugwa.

Queen Cha yanyomoje amakuru yo kuva muri The Mane

Yagize ati “Ayo makuru yavuye he se kandi, ngiye gusohoka muri The mane? kandi n’ubungubu turi mu kazi, ndi kumwe n’umujyanama wacu Aristide turicaranye kandi turi mu kazi turi gukora, ndi gutegura ibikorwa ariko na n’ubu turi mu kazi ariko igihari ni uko tugiye kujya mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko turi gukora rwose. Ayo makuru ni ibihuha, icyo gihuha kabisa ntabwo aricyo ibintu ni amahire mbarizwa muri The Mane”.

Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bafite izina rikomeye cyane unarebeye igihe yatangiriye umuziki n’ibihangano afite ndetse n’amashusho aba yafatiye umwanya uhagije kuko aba asa neza cyane.

522 total views, 3 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *