Umuhanzi Platini n’umugore we bibarutse imfura yabo(Amafoto)

Nyuma y’amezi ane (4) Umuhanzi Nemeye Platini (Platini P) akoze ubukwe we n’umugore we, Ingabire Olivia bibarutse umwana w’umuhungu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

KANDA HANO UREBE AMAFOTO

Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezenye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Byabaye nyuma y’aho tariki 20 Werurwe 2021, Platini yari yasabye akanakwa Ingabire Olivia. Hari hashize ibyumweru bibiri basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.

Kuva ubukwe bwabo bwatangira kuvugwa mu mpera za Gashyantare 2021, nta byinshi uyu muhanzi yigeze ashaka gutangaza kuri uyu mukobwa barushinze.

Platini yatangaje ko yamenyanye na Ingabire Olivia bahuriye mu bukwe mu 2019.

1,300 total views, 4 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *